Igabe Elie uzwi mu muziki nka Apple Gold n’umuhanzi Nyarwanda ukora injyana ya Hip Hop,atuye mu karere ka Rubavu yashyize hanze indirimbo yise “Nkomeza” yakozwe na Producer Captain P yiganjemo amagambo y’urukundo aho ashimagiza ubwiza bw’umukobwa yihebeye.
“Umwe rukumbi nahawe na Rurema, she looks so fresh andi ku mutima,atuma mpiga cash sinzava kw’izima,uzamurebe ariko utinye gukoraho,….Nzakurinda kubabara nzagufata neza ntuzigera urira” Ayo n’amwe mu magambo asobekeranye y’urukundo ari mu ndirimbo y’uyu musore
Mu gukora iyi ndirimbo Apple Gold yatangarije IBYAMAMARE.COM ko yashingiye ku nkuru mpamo y’urukundo
“Iyi n’inkuru mpamo,iyo ukunda umuntu ntakabuza uba ugomba kumufata neza mu byiza no mu bibi kandi koko ukanyurwa n’urukundo rwanyu kuko abantu benshi bashwana kubera kutanyurwa ” Apple Gold

Kur’uyu muhanzi ukunda kuvangavanga urulimi rw’ikinyarwanda n’igiswahili mu ndirimbo ze kubera izina amaze kubona muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo avuga ko mu minsi ishize yazitirwaga n’ubushobozi ari nayo mpamvu abakunzi be batabonaga ibikorwa bye bitandukanye hanze ariko bikaba biri kujya ku ruhande gacye gacye
“Ntakubeshye mu minsi ishize ubushobozi bwari hatali ariko ubu biri kujya ku murongo,ndi gushaka amafaranga kugira ngo ibikorwa bijye biza ntarambiranye kandi bigere kure ”

Uyu muhanzi ntatinya kuvuga ko gukora umuziki udfite abagufasha cyangwa ubushobozi bw’ifaranga kugera kure byakugora
“Udafite abagufasha mu muziki bafite akantu nawe udafite amafaranga kugera kure n’inzozi,umuziki usaba amafaranga” Apple Gold
Nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo “Nkomeza” Apple Gold avuga ko amashusho yayo bari kureba uko yatunganywa vuba ndetse ko hari n’izindi ndirimbo ziri muri Studios kuburyo abakunzi ba muzika azabanezeza ari naho ahera abasaba muri uru rugendo.
Umva hano indirimbo Nkomeza ya Apple Gold
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook