Search

Ntamukunzi mfite, ubu n’uwaza namubwira Hoya-Miss Rwanda2018 Iradukunda Liliane

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Mu ijoro ryo kuwa 24 Gashyantare 2018 nibwo Iradukunda Liliane yambitswe ikamba rya Nyampinga mushya w’u Rwanda. Nkibisanzwe umuntu ubaye icyamamare kuri uru rwego beshi bifuza kumenya byinshi ku buzima bwe. Ku bijyanye n’urukundo Miss Rwanda 2018 avuga ko ntamusore uramusaba urukundo ndetse ubu ntanabyiteguye.

Iradukunda Liliane Nyampinga w’u Rwanda 2018 ngo ntamusore uramusaba urukundo ndetse ntiyiteguye no gukundana.

Iradukunda Liliane n’umukobwa w’imyaka 18 y’amavuko, avuka mu muryango w’abana 8 akaba ari uwa 7. Nibwo yari agisoza amashuri y’isumbuye muri Lycée de Kicukiro,APADE aho yize ibijyanye n’Ubukerarugendo.

Mu ijoro ryo kuwa 24 rishyira kuwa 25 Gashyantare nibwo yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018, kuva ubwo ubuzima bwe bwahise buhinduka bitandukanye nuko yari asanzwe abayeho. Ubu aho azajya anyura hose imboni za benshi zizamurangarira arinako bamwibazaho utibagiwe n’abanyamakuru bahora biteguye gutangaza ikimubayeho cyose.

Mu bibazo bitandukanye benshi bibaza kuri Miss Rwanda 2018, mu biza ku isonga harimo umusore baba bakundana cyangwa uwo bazakundana.

Mugusibaza iki kibazo, Iradukunda Liliane yabwiye ikinyamakuru Umuseke ko ntamusore uramusaba urukundo kandi ko n’uwabikora ubu yamutera icyo benshi bita ‘indobo’.

Yagize ati “Oya ntawe….N’ubu nta baraza bansaba urukundo… hagize n’ubikora rwose ubu ntabwo mbyiteguye namubwira ngo oya.”

Tubibutse ko uyu mukobwa azajya ahembwa umushahara w’amafaranga ibihumbi magana inani (800,000frw) buri kwezi, bivuze ko ku mwaka wose azamara ikamba azahabwa miliyoni icyenda n’ibihumbi magana atandatu (9,600,000Rwf) akiyongeraho n’ibindi bihembo bitandukanye yahawe byaherekeje imodoka nshya ifite agaciro ka miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda.

Imodoka Liliane yahembwe iparitse iwabo, ubu ategereje umushahara wa mbere.

 

 

Ivan Heritier

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.