Search

Ntibisanzwe: Umugore Yameze Ibere rya Gatatu Mu Kwaha{Inkuru Irambuye}

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Ferrell Johnston ukomoka muri Leta zunze ubumwe z’America yatunguwe no kubona yameze igisa n’ibere rya gatatu nyuma yuko yari amaze kugabanyisha asanzwe ari amabere ye karemano ku mpamvu zuko ngo yari manini cyane nkuko abitangaza.

Ferrell Johnston Yisanze yameze irindi bere rya gatatu munsi y'ukubuko.

Ferrell Johnston Yisanze yameze irindi bere rya gatatu munsi y’ukubuko.

Ku myaka 65 y’amavuko uyu mugore yibagigishije amabere mu mwaka ushize wa 2017 mu kwezi kwa gatatu agirango arebe yuko amabere ye yaba mato maze nawe akaba yajya kuri gahunda nk’abandi bose{Kuba Sexy}iki gikorwa ntago cyaje guhira uyu munyamerikakazi kuko nyuma gato yo kwibagisha yaje gutangira kumva agenda agira umubyibuho udasanzwe ndetse nyuma akaza gutungurwa no kubona yameze irindi bere rya gatatu munsi y’ukuboko kwe kw’iburyo ibyo yemeza ko byamubangamiye ku buryo bukomeye.

Mu gahinda kenshi yagize ati”Ngewe Nkimara kwibagisha nabaye mubi cyane,ntangira kubyibuha cyane ibere ry’iburyo ndetse birangira hajeho ibere rya gatatu munsi y’ukuboko kw’iburyo gusa nkibona iri bere nararize cyanebiranangora kubyakira ndetse no kwiyakira kuko sinari narigeze mbonaho umuntu umeze utyo, Ubu nsigaye ngenda nigengesereye ndestse ubu imyambarire yange yarahindutse kuko nterwa isoni no kujya mu bantu meze gutyo kandi bikaba bimubangamiye cyane.

Ferrell Johnston Yisanze yameze irindi bere rya gatatu munsi y'ukubuko.

Ferrell Johnston Yisanze yameze irindi bere rya gatatu munsi y’ukubuko.

Uyu mugore kandi yatangaje ko impamvu yamuteye kwibagisha ngo agabanye amabere ari uko yari manini cyane amusebya ndetse rimwe na rimwe akanamurwaza umugongo.

Ferrell Johnston atangaza ko ubu arimo gushaka abagiraneza bamufasha kubona amafaranga yo kongera kwibagisha iryo bere rya gatatu,aho asaba ubufasha buri wese ufite umutima ufasha ko yagira icyo amufasha gusa akanarangiza agira inama bagenzi be bajya bakoresha ubu buryo bwo kwibagisha amabere bayongera cyangwa se bayagabanya ko babyitondera kuko birimo ingaruka mbi cyane ku buzima bwabo aho byanashobora kubaviramo na Cancer ya hato na hato.

ELLYMAN-Kwizera_IBYAMAMARE.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.