Search

NTIBISANZWE : UMWANA W’UMUKOBWA W’IMYAKA 10, YATANGIYE KWIGA AMASOMO YE YA KAMINUZA MU CYICIRO CYA MBERE MU ISHAMI RY’IMIBARE.

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umwana w’umukobwa w’imyaka 10 witwa Esther Okade, yatangiye kwiga amasomo ye ya kaminuza mu cyiciro cya mbere mu ishami ry’imibare muri Open University.

Ikinyamakuru Le Figaro , kivuga ko Esther, w’imyaka 10 yemerewe kwiga muri Open university, yasabye kwiga muri iyo kaminuza muri kanama umwaka ushize, aza kwemererwa kuyigamo nyuma yo gutsinda ikizamini cy’imibare n’ibindi byose yahawe.

ESTER

Open University ivuga ko Esther ari umwe mu banyeshuri bakiri bato mu Bwongereza biga muri Kaminuza, kandi ko aba uwa mbere mu ishuri yigamo kugeza ubu.

Uwo mwana w’umukobwa agaragaza ko afite ubushake bwo kuzarangiza icyiciro cya mbere cya kaminuza n’amanota ya mbere ndetse agakomeza akabona impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu (PHD).

Nyina we yagize ati “Esther afite imyaka 7 yifuzaga kujya muri kaminuza, ni umunyamibare, gusa nari mfite ubwoba ko hakiri kare ko yajya muri kaminuza. “

Yongeyeho ati” Nyuma y’imyaka itatu yarambwiye ati “ mama ndatekereza igihe kigeze ko ntangira kaminuza”. Esther afite gahunda imishinga ihamye, arifuza kuzaba umuyobozi wa banki, avuga yifuza kuzaba umuherwe.”.

esther-Okade

Esther si we wenyine wabashije kwiga imibare muri kaminuza akiri muto cyane kuko Ruth Lawrence ukomoka Brighton yatsinze ikizami cya Oxford mu 1981 ku myaka 10 abasha kubona impamyabushobozi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza nyuma y’imyaka itatu.

Muri 2010 kandi Dee Alli ukomoka Eltham yabashije gukomeza amashuri yisumbuye mu mibare nyuma yo gutsinda ikizami cya GCSE, gikorwa mu Bwongereza , afite imyaka 6 gusa.

Mu Bufaransa kandi uwitwa Arthur Ramiandrisoa yabonye impamyabushobozi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza ku myaka 11 gusa ndetse arangiza n’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu mibare ku myaka 19.

Lee Dinetan, wasoje icyiciro cya mbere cya kaminuza ku myaka 14 mu 2006 ni we wabigeze ho ari muto mu gihugu cy’u Bufaransa.

Esther-Okade-BPMMeida

ESTT

estherKanda Hano ukomeze udukurikire kuri facebook kanda hano, kuri twitter kanda hano, kuri youtube kanda hano, bizasanjya bikorohera guhita ubona amakuru yacu muburyo bwihuse.

NIYOMUKIZA Hassan

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.