Search

Nyampinga wa kaminuza ya UNILAK wabuze umusimbura agiye kurushinga n’umuvandimwe wa Yvan Buravan (Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Miss Irene Bellange Muhikira watorewe kuba Nyampinga wa kaminuza ya UNILAK muri 2011 ndetse kugeza ubu akaba ari we ucyambaye ikamba kuko ntawundi mukobwa wigeze atorwa ngo amusimbure, kuri ubu ageze kure imyiteguro yo kurushingana n’umuvandimwe w’umuhanzi Yvan Buravan.

Miss Irene Bellange Muhikira agiye kurushinga na Burabyo Ghislain agifite ikamba rya Nyampinga wa UNILAK AMARANYE IMYAKA 7.

Ku itariki ya 25 Nzeri 2011 nibwo Irene Bellange Muhikira bakunze kwita Bella yatorewe kuba Nyampinga wa kaminuza ya UNILAK, kugeza ubu akaba ariwe ucyambaye ikamba kuko hatigeze hatorwa undi umusimbura.

Uyu mukobwa bamwe bita Nyampinga w’ibihe byose wa kaminuza ya UNILAK, ageze kure imyiteguro yo kurushinga n’umukunzi we witwa Burabyo Ghislain uyu akaba ari umuvandimwe wa Burabyo Yvan (Buravan).

Bellange na Ghislain bamaze igihe kirekire mu rukundo bagize ibanga kugeza ubwo bashyiraga hanze integuza y’ubukwe bwabo (save the date).

Nk’uko bigaragara ku mpapuro z’ubutumire, ku itariki ya 15 Nyakanga 2018 nibwo hateganyijwe imisango yo gusaba no gukwa naho gusezerana imbere y’Imana bikazaba ku itariki ya 27 Nyakanga 2018 mu rusengero rwa Zion Temple Gatenga.

Bellange n’umukunzi we barebana akana ko mu jisho.

Ubutumire mu bukwe bwa Irene Bellange na Ghislain Burabyo.

Irene Bellange bakunze kumwita Nyampinga w’ibihe byose wa UNILAK.

 

 

Ivan Heritier

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.