Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly yahishuye ibiganiro yagiranye na Diamond harimo nuko u Rwanda abona aricyo gihugu kibamo abakobwa beza cyane

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly avuga ko bimwe mu biganiro yagiranye n’umuhanzi Diamond Platnumz uretse iby’imishinga barimo ya Miss East Africa yamubwiye ko akunda u Rwanda ndetse ari igihugu kirimo abakobwa beza.

Miss Mutesi Jolly yari amaze iminsi ari mu gihugu cya Tanzania aho yari mu bikorwa byo gutegura irushanwa ry’ubwiza rya Nyampinga uhiga abandi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba(MISS East Africa).

Mutesi Jolly avuga ko bimwe mu biganiro yagiranye n’umuhanzi Diamond Platnumz uretse iby’imishinga barimo ya Miss East Africa yamubwiye ko akunda u Rwanda ndetse ari igihugu kirimo abakobwa beza.

Uyu mukobwa akaba n’umuyobozi wungirije wa Miss East Africa, yagiranye ibiganiro na Diamond Platnumz akaba umuhanzi w’ikirangirire n’umuyobozi wa Wasafi Media, igitangazamakuru kizaba gifite uburenganzira bwo kwerekana uyu muhango.

Agaruka ku biganiro bagiranye, n’uyu muhanzi ubwo baganiraga ku mushinga w’uburyo igitangazamakuru cye cyazafasha muri iki gikorwa cya Miss East Africa cyane ko ari cyo gicumbi cy’imyidagaduro muri Tanzania.

Ati “Twahuye mu bintu byari byateguwe tuganira ku kazi, iki cyumweru tuzabatangariza ibyavuyemo, ni abafatanyabikorwa tuzakorana na bo, muri Tanzania ugiye gukorera muri kiriya gihugu ibintu by’imyidagaduro ntukorane na bariya bantu waba wigiza nkana kuko nibo bafite imyidagaduro.”

Yakomeje avuga ko banagarutse ku Rwanda aho yamubwiye ko akunda Rwanda ndetse runafite abakobwa beza cyane.

Ati “Ikintu kimwe yavuze ku Rwanda ni uko arukunda, ni uko akunda ubuyobozi bwarwo, ngo ni igihugu gifite abakobwa beza, ibyo ntabwo yari gusoza atabivuze.”

Uyu mukobwa kandi yahishuye ko iri rushanwa ryaherukaga kuba muri 2012, yashatse kuritangiza ariko asanga hari abamaze kuryandikisha bafite ibyangombwa ryabyo bakomoka muri Tanzania ari bo Rena Callist akaba na perezida ndetse na mushiki we, yabasabye ko bamugurisha iyi kompanyi ariko baranga bamubwira ko icyashoboka ari uko bakorana, bivuze ko uretse kuba umuyobozi wungirije akaba afitemo n’imigabane.

Miss Mutesi Jolly yari amaze iminsi ari mu gihugu cya Tanzania aho yari mu bikorwa byo gutegura irushanwa ry’ubwiza rya Nyampinga uhiga abandi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba(MISS East Africa).

Ni irushanwa ryitezwe ko kuri iyi nshuro rizitabirwa n’abakobwa baturutse mu bihugu bigera kuri 16 bya Afurika harimo u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Uganda, Kenya, Zambia, Zimbabwe, Ibirwa bya Comores, Ethiopia, Sudani y’Epfo, Eritrea n’ibindi.

Umuhango wo gutanga iri kamba ukaba uteganyijwe ku wa 26 Ugushyingo 2021.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO