Search

Nyaruguru : Umusore yishe nyina amukase ijosi

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umusore wo mu Karere ka Nyaruguru ari mu maboko ya Polisi aho akurikiranweho icyaha cyo kwica nyina umubyara amutemye ijosi.

Uyu musore w’imyaka 28 y’amavuko asanzwe atuye mu Kagari ka Nyarure, Umurenge wa Munini ashinjwa kwica nyina wari ufite imyaka 65 y’amavuko.

Amakuru dukesha IGIHE avuga ko uwo musore yishe nyina amutemye ku Cyumweru, tariki ya 13 Gicurasi 2018, mu masaha y’umugoroba.

Akimara kumwica yahise aburirwa irengero ariko kuri uyu wa Mbere yijyanye kuri Polisi ikorera mu Karere ka Nyaruguru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munini, Ndamuramya Fidèle, yavuze ko uwo muryango wari usanzwe ugirana amakimbirane ashingiye ku mitungo kuko se ubyara uwo musore amaze gupfa nyina abazanamo undi mugabo abyara abandi bana ku buryo batarebanaga neza.

Yagize ati “Bari basanzwe bapfa imitungo, se ubyara uwo muhungu yarapfuye noneho nyina abazanamo undi mugabo babyarana abana batatu, bahoraga mu makimbirane bapfa imitungo bavuga ko abo bana b’undi mugabo babaryamira. Ejo rero nibwo yamuteze avuye gukura ibijumba amutema ijosi ahita apfa.”

Umurambo wa Mukarushema wahise ujyanywa ku Bitaro bya Munini gukorerwa isuzuma.

Ukekwaho icyaha cyo kwica nyina afungiye ari mu maboko ya Polisi akaba ari gukorerwa dosiye ngo ashyikirizwe ubutabera.

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.