Nyirubutungane Papa Francis yirukanye burundu umupadiri washatse umugore agakomeza n’inshingano ze z’abihaye Imana mugipadiri

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Nyirubutungane Papa Francis, yirukanye burundu Padiri Lino Bikubaza mu murimo y’abihaye Imana ikorwa n’abasaseridoti.

Padiri Lino Bikubaza yirukanywe azira kuba yarashatse umugore agakomeza imirimo y’ubupadiri no gutanga amasakaramentu kandi atabyemerewe.

Nyirubutungane Papa Francis, yirukanye burundu Padiri Lino Bikubaza mu murimo y’abihaye Imana ikorwa n’abasaseridoti.

Uyu mu padiri wabarizwaga muri Arikidiyoseze ya Gitega, yabujijwe kugira undi murimo wose yongera gukora muri kiriziya mu mirimo ikorwa n’abapadiri harimo no gutanga amasakaramentu ayariyose.

Mu ibaruwa yanditswe na Simoni Ntamwana, Umwepiskopi mukuru wa  Arikidiyoseze ya Gitega, yasabye abakristu kutazongera kumwizera ngo bagire isakaramentu bamusaba kuko yamaze guhagarikwa.

Bivugwako uyu mupadiri yari amaze igihe ashatse umugore, nyuma yo gushaka umugore ngo ntiyigeze asezera ahubwo yarakomeje akora imirimo yakoraga muri kiriziya yabagamo.

Mubusanzwe, umu padiri asezerana isezerano rivugako azapfa ari ingaragu kuko aba atemerewe gubyara cyangwa gushaka umugore kuko aba yarihaye Imana ubuzima bwe bwose.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO