Nyuma y’amashusho ya “Irekure” Fan G Maick ngo bamwitege muri Muzika Nyarwanda

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuhanzi Nyarwanda Fan G Maick wi Rubavu nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo “Irekure” avuga ko afite ibikorwa byinshi agiye kurekura ku buryo izina rye rizazamuka mu ruhando rwa Muzika Nyarwanda.

Fan G Maick yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Irekure” ariko bitewe n’uburyo igaragara neza kandi ikaba ibyinitse neza akiyishyira ku isoko yakunzwe cyane ku buryo bamwe batangiye kuvuga ko ntakabuza izazamura izina rye.

Uyu muhanzi avuga ko iyi ndirimbo “Irekure” ari indirimbo yo kurya ubuzima no gusabana aho aba asaba abantu kutigunga no kugira inda y’umujinya by’umwihariko agasaba abanyabirori kutifatafata mu kabyiniro.

Fan G atangaza ko nyuma ya Guma mu rugo afite indirimbo azahita ashyira hanze zikaba zaramaze gutunganywa kuburyo yizera ko zizazamura izina rye rikamenyekana ku ruhando rwa Muzika Nyarwanda dore ko amaze imyaka muri uyu muziki.

Amashusho ya “Irekure” yatunganyijwe na Ganza Pro uyu akora indirimbo mu bijyanye n’amajwi n’amashusho i Rubavu.

Reba hano Irekure ya Fan G Maick

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE