Nyuma y’amezi 5, Kimenyi Yves amwambitse impeta, Miss Muyango Claudine atwite inda nkuru(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Miss Muyango Claudine, yagaragaye akuriwe atwite inda nkuru nyuma y’amezi agera kuri 5,umunyezamu Kimenyi Yves amwambitse impeta amusaba ko yakwemera kumubera umugore.

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, akaba akinira n’ikipe ya Kiyovu Sports, Kimenyi Yves, muri Gashyantare 2021 nibwo yambitse impeta ya fiyansaye Miss Muyango Claudine, kuva icyo gihe abantu benshi bahise biyumvishako aba bombi bagiye gukora ubukwe bakabana byemewe n’amategeko, ababyifuzaga amaso yaheze mu kirere nta wundi muhango w’ubukwe barakora.

Miss Muyango Claudine, yagaragaye akuriwe atwite inda nkuru nyuma y’amezi agera kuri 5,umunyezamu Kimenyi Yves amwambitse impeta

Ubwo Kimenyi yambigaka impeta Muyango nubundi hari amakuru yavugako aba bombi babana mu nzu nk’umugore n’umugabo nubwo muri bose ntawigeze abyemeza.

Mu minsi ishize nibwo havuzwe amakuru yuko, Muyango yaba atwite, iyi couple yirinze kugira icyo ibitangazaho ndetse bagerageje kubihisha kuko batifuzaga ko byajya mu itangazamakuru.

Ku mafoto yagiye hanze, biragaragarako Miss Muyango Claudine atwite inda nkuru ndetse ari hafi kwibaruka imfura ye.

Kimenyi ni umukinnyi wamamaye mu makipe atandukanye arimo APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports no mu Ikipe y’Igihugu Amavubi.

Miss Muyango Uwase we yamenyekanye ubwo yitabiraga irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda mu 2019. Icyo gihe yegukanye ikamba rya Nyampinga uberwa n’amafoto.

Urukundo rw’aba bombi rwagiye ku mugaragaro muri Kanama 2019.

Amakuru yo gutwita iyi couple yayagize ibanga rikomeye
Muyango arakuriwe

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO