Nyuma y’amezi agera kuri atanu Diamond  Platnumz atandukanye na Tanasha, yabonye umukunzi mushya, yiyemeza kuva mu mikino y’inkundo ngo kuko imyaka irikumusiga

Nyuma y’amezi agera kuri atanu Diamond  Platnumz amaze atandukanye na Tanasha Donna Oketch banabyaranye umwana w’umuhungu yatangaje ko yamaze kubona umukunzi mushya yifuza no ko bashinga urugo.

Nasseb Abdul w’imyaka 30 uzwi nka Diamond Platnumz yatangaje ko nyuma yo kubona umukunzi mushya yahise yiyemeza gushinga urugo kuko arambiwe imikino yo gutereta no kwiruka mu bakobwa.

Yakomeje avuga ko imyaka irimo kumucika, igihe agezemo kikaba ari icyo gutuza nk’uko yabitangarije ikinyamakuru cy’imyidagaduro muri Tanzania ‘Kahawatungu.com’.

Ati “Sinkiri njyenyine mfite umugore nshaka kurongora tukabana. Nk’ubu ku itariki ebyiri z’ukwezi kwa cumi ndaba nujuje imyaka 31, rero sinshaka kuguma mu mikino. Ngomba kurongora.”

Nyuma y’amezi agera kuri atanu Diamond  Platnumz amaze atandukanye na Tanasha Donna Oketch banabyaranye umwana w’umuhungu yatangaje ko yamaze kubona umukunzi mushya yifuza no ko bashinga urugo.

Uyu muhanzi ukunzwe cyane mu karere no muri Afurika ntiyigeze atangaza amazina y’uyu mukunzi we, gusa icyo yakomeje ahamya ni uko we n’uyu mukunzi we mushya bafite gahunda yo gukora ubukwe bagashinga urugo kandi mu gihe cya vuba.

Amakuru aje numya yuko se umubyara, Abdul Juma, mu minsi ishize yamusabye gushyira hasi umupira akava mu mikino arimo, akareka kwirirwa azenguruka mu bakobwa ahubwo agahitamo uwo yumva amubereye bazabana agashinga urugo nk’abandi.

Diamond ni umwe mu bahanzi b’ibyamamare bavuzweho ubushurashuzi no kujarajara cyane mu bakobwa batandukanye, nyuma y’uko uwo bakundanaga wese batamaranaga kabiri, ibi bikaba aribyo binatuma afite abana bane bose badahuje ba nyina.

Uyu mukunzi mushya wa Diamond namenyekana araba babaye uwa gatanu mu bagore bazwi bakundanye nawe nyuma ya Wema Sepetu wabaye Nyampinga wa Tanzania mu 2006, umunyamideli w’umunya-Uganda, Zari Hassan, Hamisa Mobetto n’umunya-Kenya Tanasha Donna Oketch baheruka gutandukana mu mezi atanu ashize, ari nawe byari byitezwe ko bazarushingana bakabana mu buryo bwemewe n’amategeko.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE