Nyuma y’amezi atandatu muri Kenya, bafunguye utubari, Perezida Kenyatta ategekako amashuri akomeza gufungwa

Utubari two muri Kenya twongeye gufungura kuri uyu wa kabiri, nyuma y’amezi atandatu dufunzwe mu kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bwa coronavirus.

Ariko, amasaha yo gucuruza yagabanyijwe – tugomba gufunga saa yine z’ijoro zaho, ni ukuvuga saa tatu z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

Ibi byatangajwe na Perezida Uhuru Kenyatta ku munsi w’ejo ku wa mbere, ubwo yagezaga ijambo ku baturage ku ngamba za leta zo gukomeza guhangana n’icyorezo cya coronavirus.

Perezida Uhuru Kenyatta

Yongereyeho iminsi 60 ku gihe cyari gisanzweho  abantu bagomba kuba bageze mu rugo, ariko yongera amasaha yo kuba bari murugo.

Bijyanye n’amasaha mashya yo kuba abantu bari murugo, ubu abaturage bagomba kuba bageze mu ngo zabo saa tanu z’ijoro (aho kuba saa tatu z’ijoro zari zisanzweho), bakahava bitari mbere ya saa kumi za mu gitondo.

Izi mpinduka zatangiye kubahirizwa kuri uyu wa kabiri.

Ibyari byitezwe byo kongera gufungura amashuri ntibyabaye.

Minisitiri w’uburezi yari yategetse abarimu kongera gusubira ku mashuri ku wa mbere, ariko Perezida Kenyatta yavuze ko amashuri yakongera gufungura ari uko gusa umutekano w’abanyeshuri wamaze kwizerwa.

Kenyatta yagize ati: “Niba twaratsinze urugamba rumwe kuri Covid-19, ntabwo turatsinda intambara”.

Kugeza ubu muri Kenya hamaze gutangazwa abantu barenga 38,000 banduye coronavirus, muri bo abarenga 700 imaze kubica.

Hashize ibyumweru umubare w’abandura coronavirus muri Kenya ukomeza kugabanuka, ariko impuguke mu buvuzi zivuga ko ikigero cy’ibipimo kiri hasi.

Utubari two muri Kenya twari twafunzwe mu kwezi kwa gatatu nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bwa coronavirus.

Ariko za ‘restaurants’ zo zari zakomeje gutanga inzoga ku bakiliya kugeza ibyo nabyo bihagaritswe mu kwezi kwa karindwi.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE