Search

Nyuma y’amezi atanu bakoze ubukwe, Ama G The Black n’umugore we Uwase Liliane bari hafi kwibaruka imfura

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umuhanzi Ama G The Black n’umugore we Uwase Liliane, bari hafi kwakira umwana wabo w’imfura nyuma y’Amezi atanu bakoze ubukwe, basezerana kuzabana akaramata nk’umugore n’umugabo.

Ibi byagaragajwe na Uwase Liliane, werekanye ko inda imaze kuba nkuru ndetse ko mu gihe kitarambiranye ababyeyi bazaba bari kuvuza impundu ziha ikaze umuntu mushya umuryango wa Ama G The Black na Uwase Liliane wungutse.

Umuhanzi Hakizimana Amani( Ama G The Black) na Uwase Liliane bakoze ubukwe kuwa 24 Ukuboza 2017, aho imihango yo gusaba no gukwa yabereye ku Ruyenzi, ibirori bigakomereza mu Karere ka Kicukiro.

Ubwo ibirori by’ubu bukwe byarangiraga, Uwase Liliane ntiyakunze kongera kugaragara cyane mu bitangazamakuru, kubera ko umugabo we Ama G The Black atagiye akunda kumugaragazamo cyane uretse igihe kimwe yongeye kumugaragaza kumbuga nkoranyambaga  amwifuriza isabukuru nziza.

Umwana umuryango wa Ama G The Black na Uwase Liliane bitegura kwakira, ni imfura yabo bombi ariko kurundi ruhande azaba ari umwana wa kabiri uyu muhanzi abyaye nyuma y’undi witwa Shami yabyaranye n’umugore babanje kubana nyuma bakaza gutandukana.

Ama G The Black yari aherutse gutangaza ko yashakanye n’umugore we adatwite mu gihe bigaragara ko inda y’umufasha we ari nkuru kuburyo ishobora kuba inarengeje amezi atanu bamaze bakoze ubukwe ku mugaragaro.

Umugore wa Ama G The Black yagaragje ko inda imaze kuba nkuru

Nyuma y’amezi 5 Ama G The Black na Uwase Liliane bakoze ubukwe bari hafi kwibarika imfura

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.