Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson byemeje ko uyu muyobozi yanduye icyorezo cya Coronavirus, bavuze ko afite ibimenyetso byoroheje kandi ko azaguma mu kato aho akorera.
Minisitiri Johnson w’imyaka 55 y’amavuko mu butumwa yanyujije kuri Twitter yavuze ko yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’icyo cyorezo mu masaha 24 ashize birimo inkorora n’umuriro mwinshi.
Yongeyeho ko yahise yishyira mu kato, ariko ko azakomeza imirimo ye yo kuyobora Guverinoma, binyuze mu mashusho (Video-Conference) mu rwego rwo gukomeza gushakira hamwe igisubizo kuri iki cyorezo.
Boris abaye umuyobozi wa kabiri wo ku rwego rwo hejuru mu Bwongereza wanduye iki cyorezo nyuma y’Igikomangoma Charles cya Wales baheruka nawe baherutse kugisangamo.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook