Search

Nyuma y’imyaka 15, uruganda rwa NIKE,rugiye gusesa amasezerano bari bafitanye na Cristiano kubera gushinjwa gufata umugore kungufu

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Uruganda rukora imyambaro n’inkweto rwa Nike rwavuzeko ruzasesa amasezerano rufitanye n’umukinnyi Cristiano Ronaldo naramuka ahamwe n’ibyaha aregwa byo gufata umugore ku ngufu
Cristiano Ronaldo amaze imyaka 15 akorana na Nike ndetse yari umwe mu bakinnyi 3 basinyanye amasezarano ya burundu n’uru ruganda rukora imyenda itandukanye.

Cristiano ashobora gutakaza amasezerano yari afitanye nuruganda rwa Nike

 

Ronaldo yasinyanye amasezerano bwa mbere na Nike mu mwaka wa 2003,ndetse kuri ubu yari amaze kwambara amoko y’inkweto za Nike arenga 70.

Ronaldo yasinyanye amasezerano ya burundu na Nike mu mwaka wa 2016 ndetse yemererwa akayabo akayabo ka miliyari y’amadolari ariko bombi bashobora gusesa amaseerano kubera ibyaha byo gufata ku ngufu umugore mu mwaka wa 2009,iki cyamamare cyo muri Portugal gishinjwa.

Cristiano Ronaldo, Michael Jordan na LeBron James nibo bakinnyi bahawe amasezerano ya burundu na Nike ariko biragaragara ko iki cyamamare bagiye kugifata kun da kubera ibyaha byo gufata ku ngufu Mayorga mu mwaka wa 2009 muri hoteli Palms yo muri Las Vegas.

Ku munsi w’ejo taliki ya 04 Ukwakira 2018,nibwo Nike yatangaje ko babangamiwe bikomeye n’ibi birego barega uyu mukinnyi ukomeye ndetse nahamwa n’ibi byaha bazahita basesa amasezerano.

Mayorga yavuze ko Cristiano Ronaldo yamufatiye ku ngufu mu Bwogero ubwo bari muri Hotel ya Palms yo mu mujyi wa Las Vegas muri Kamena 2009,nyuma baza kumwegera bamuha akayabo k’ibihumbi 287 by’amapawundi kugira ngo aceceke ntazabivuge ariko mu cyumweru gishize yavuze ko yashatse kwiyahura ndetse yahungabanye kubera ibi byaha Ronaldo yamukoreye.

Nubwo Cristiano Ronaldo ahakana yivuye inyuma ibi byaha ashinjwa, ari mu mazi abira kubera ko n’andi makompanyi bafitanye amasezerano bashobora kuyasesa kubera iki cyaha gikomeye ashinjwa.

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.