Nyuma yo gutandukana muri 2018, umuherwekazi w’umuande Zari Hassan na Diamond bari batarabonana none uyu mugore yasubiye muri Tanzania ashyiriye uyu muhanzi abana be.
Aba bombi batandukanye nyuma y’imyaka 3 babana ndetse baranabyaranye abana babiri umuhungu n’umukobwa.

Zari yabwiye itangazamakuru ko yazaniye uyu muhanzi abana be kuko yari abakumbuye ndetse yari amaze igihe atababona.
Yagize ati“ Ndi hano ku bw’abana banjye. Mbazanye gusura se kuko yari abakumbuye.”
Yakomeje aira ati“Abanyafurika hari ikintu bataramenya, iyo ufite umuntu mwabyaranye muba muhuje inshingano zo kurera abana banyu, ndaba ndi kumwe n’abana ariko nta kindi kibiri inyuma.’’

Diamond na Zari babanye mu mpera za 2014, tariki ya 14 Gahyantare 2018 ku munsi w’abakundanye nibwo aba bombi bemeje ko batandukanye kuva icyo gihe bari batarabonana.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook