Search

Nyuma y’imyaka ine avuye mu gihome Chris Brown yongeye gutabwa muri yombi

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umuririmbyi Christopher Mourice Brown wamamaye ku izina rya Chriss Brown nyuma y’imyka ine yari amaze avuye mu gihome azira uruhererekane rw’ibyaha bitandukanye, yongeye gutabwa muri yombi.

Amakuru yo gutabwa muri yombi k’uyu muhanzi avuga ko yajyanwe mu gihome afatiwe  muri Leta za Florida akimara kuva ku rubyiniro aho yari agomba gukorera igitaramo kimwe mu bitaramo akomeje kugenda akorera mu Mujyi itandukanye yo muri Amerika.

Mu ijoro ryo kuwa Kane Taliki ya 5 Nyakanga 2018, nibwo Chris Brown yafashwe n’inzego zishinzwe umutekano muri Florida byuma y’umwanya muto yari amaze avuye ku rubyiniro gutaramana n’abakunzi be batandukanye.

Ikinyamakuru CNN cyatangaje ko Chris Brown yafatiwe ahitwa Coral Sky Amphitheatre mu Mujyi wa West Palm Beach uri mu majyepfo ya Florida.

Urupapuro ruta muri yombi uyu muririmbyi rwasohotse umwaka ushize, kuba yafashwe ntihasobanuwe icyaha nyakuri akurikiranyweho n’aho yagikoreye gusa ibiro by’urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu gace ka Palm Beach bwemeje ko yafashwe.

Icyakurikiye itabwa muri yombi rya Chris Brown ni uko yahisemo guhita atanga ingwate y’amafaranga bityo inzego z’umutekano zemera ko aba arekuwe by’agateganyo akaba akuwe mu gihome nk’uko byari byateguwe.

Si ubwambere Chris Brown atawe muri yombi akarekurwa no gutanga amafaranga kuko hari ubwo we n’umurinzi we mu mwaka wa 2013 bigeze gukubita umuzamu wo kuri Hotel i Washington bikarangira  bombi bafunzwe umunsi umwe nyuma barekurwa nabwo Chris Brown atanze ingwate y’amafaranga.

Chris Brown yakunzwe kumvwa cyane yajyanwe mu gihome nkaho kuwa 9 Gicurasi 2014, yari yakatiwe n’urukiko gufungwa iminsi 131 y’igifungo nyuma aza kurekurwa amazemo 109, nyuma yaho yongeye kumvikana ko yafunzwe ari uko yakubise Rihana bahoze bakundana.

Chris Brown yatawe muri yombi akiva ku rubyiniro mu mujyi wa Frolida

Chris Brown ni umwe mu bahanzi bo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika bakunze kugongana n’icyaha cyo gukubita abantu ari nabyo bikunze gutuma ahabwa ibihano bisuzuguritse byo gukora isuku ahantu runaka nabyo bikarangira bimugonganishije na polisi kubera kutabyubahiriza

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.