Nyuma yo gukorera ubukwe i Kigali, umuhanzi Mico The Best yerekeje i Rubavu ajya kwifotoza andi mafoto y’ubukwe kuko ayambere atamunyuze.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuhanzi Mico The Best uherutse gukora ubukwe, yahuye n’isanganya kuko amafoto yafashwe ku munsi w’ubukwe ataranogeye ijisho [ibyo cyera bitaga ko ‘amafoto yahiye’] bituma yongera kwifotozanya imyenda y’ubukwe ubwo bari mu kwezi kwa buki.

Amakuru avuga ko Mico The Best atanyuzwe n’amafoto yafashwe ku munsi w’ubukwe kuko yasaga nabi.

Umuhanzi Mico The Best uherutse gukora ubukwe, yahuye n’isanganya kuko amafoto yafashwe ku munsi w’ubukwe ataranogeye ijisho yafashe andi mafoto

Uwatanze amakuru, avuga ko ibi byatumye Mico The Best n’umugore we Ngwinundebe Clarissa bafata imyenda y’abageni, ubundi bakora kuri gafotozi bajya kwifoza andi mafoto.

Yagize ati “Byatumye ubwo yari agiye mu kwa buki yakoreye muri Serena Hotel y’i Rubavu, yarahisemo kongera kwifotozanya n’umugore we bambaye imyenda y’abageni.”

Yaba Mico The Best ndetse n’umufasha we Ngwinudebe Clarisse bongeye gusangiza ababakurikira ku mbuga Nkoranyambaga amafoto y’ubukwe bwabo ariko bigaragara ko atandukanye n’ayafatiwe mu biro nyirizina byabaye tariki 26 Nzeri 2021.

Ubukwe bwa Mico bwari bwatashywe n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda birimo abakinnyi ba Film nka Ndimbati ukomeje kwamamara ndetse n’uzwi nka Nick muri City Maid wari uri no mu bamwambariye.

Aya ni amafoto mashya mico yagiye kwifotoza i Rubavu

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO