Nyuma yo gupfusha umugore we bari bamaze igihe gito bashakanye, umuhanzi Nziza Desire agahinda katumye ashaka kwiyahura

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Nyuma yo gupfusha umugore we bari bamaze igihe gito bashakanye, umuhanzi Nziza Desire yavuze ko kwihangana byamunaniye agashaka no kwiyahura.

Tariki ya 16 Nyakanga 2021 nibwo inkuru mbi yatashye mu muryango w’umuhanzi w’umurundi, Nziza Desire ko Inarukundo Bijoux bashakanye mu Kwakira 2020 yitabye Imana aguye mu bitaro bya Roi Khaled biherereye mu Kamenge.

Nyuma yo gupfusha umugore we bari bamaze igihe gito bashakanye, umuhanzi Nziza Desire agahinda katumye ashaka kwiyahura

Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Nziza Desire bwa mbere yavuze k’urupfu rw’umugore we aho yavuze ko yishwe na kanseri ari nacyo cyatumye ava muri Amerika aje kurwaza umugore we.

Ati “Yari arwaye ni uko gusa nawe atabimenye, yatangiye kuremba kuva mu kwezi kwa Gatatu(Werurwe). Nakomezaga mbona ari kunanuka noneho mfata umwanzuro wo kuza ubundi nari kuza mu kwezi kwa Munani ariko mfata umwanzuro wo kuza bitewe n’urukundo nari mufitiye nk’umufasha wanjye ndavuga ngo reka njyewe niyizire mwirwarize”.

Uyu muhanzi yavuze ko kandi na we yashatse kwiyambura ubuzima kugira ngo bamushyingurire rimwe n’umugore we kuko kubyakira byari byamunaniye.

Ati “Ndibuka iryo joro ko nari napanze kwiyahura, umunsi apfa bamuzanye mu rugo numva ko mu gitondo abantu babyutse baje kugira ngo tumusengere tujye kumushyingura, nashakaga nanjye babyuke basanga nanjye nagiye”.

“Ntibyari byoroshye, kuri uwo munsi w’itariki 16 mu ijoro sinzi ukuntu narose ariko ibintu byose byo kwiyahura nari namaze kubitegura.’’

Mu Kwakira 2020 nibwo Nziza Desire na Bijoux basezeranye mu Idini ya Islam bemeranya kubana, ni mu gihe mu Gushyingo 2020 ari bwo basezeranye imbere y’amategeko.

Nziza Desire bwa mbere yavuze k’urupfu rw’umugore we aho yavuze ko yishwe na kanseri ari nacyo cyatumye ava muri Amerika aje kurwaza umugore we.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO