Nyuma yo gusinyira ikipe yo mu cyiciro cya kabiri muri Portugal, Mutsinzi Ange yageneye ubutumwa APR FC n’abakunzi bayo

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Nyuma yo gusinyira ikipe ya CD Trofense yo mu cyiciro cya kabiri muri Portugal, myugariro Mutsinzi Ange Jimmy wari umaze imyaka 2 akinira APR FC, yashimiye umuryango mugari w’iyi kipe by’umwihariko ubuyobozi bwayo amahirwe bwamuhaye.

Ku munsi w’ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 23 Kanama 2021, nibwo ikipe ya CD Trofense yatangaje ko yamaze gusinyisha Mutsinzi Ange Jimmy amasezerano y’imyaka 2.

ikipe ya CD Trofense yatangaje ko yamaze gusinyisha Mutsinzi Ange Jimmy amasezerano y’imyaka 2.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram no ku zindi mbuga nkoranyambaga ze, Mutsinzi Ange yashimiye ubuyobozi bw’iyi kipe ku mahirwe bwamuhaye ndetse n’urukundo abafana b’iyi kipe bamweretse.

Ati “ Mfashe umwanya wo gushimira amahirwe adasanzwe n’umwanya nahawe n’ikipe ya APR FC mu myaka ibiri ishize ndi umukinyi wa yo. By’umwihariko ndashimira ubuyobozi bw’ikipe ku bw’urukundo mwangararagarije mu gihe tumaranye. Ndashimira cyane abatoza bamfashije umunsi k’uwundi bakangirira icyizere cyo gukina.”

“Ndashimira cyane abakinnyi bagenzi banjye twabanye mu gihe nari maze muri APR FC tukayihesha ibikombe. Ndangije nshimira byimazeyo abafana ba APR FC urukundo mwanyeretse. Nkaba ngira ngo menyeshe abakunzi banjye bose ko ngiye gukomereza akazi muri CD Trofense.”

Mutsinzi Ange Jimmy yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo AS Muhanga, Rayon Sports ndetse na APR FC yari asojemo amasezeramo.

Mutsinzi Ange Jimmy yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo AS Muhanga, Rayon Sports ndetse na APR FC yari asojemo amasezeramo.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO