Nyuma yo gutsindwa na APR FC,umutoza Mukuru wa Rayon Sports, Guy Bukasa, yasezeye abakinnyi ababwira ko adashoboye gukomeza guhatiriza

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umutoza Mukuru wa Rayon Sports, Guy Bukasa, yabwiye abakinnyi ko atakomeza kubatoza, abifuriza amahirwe masa mu mikino ibiri isigaye.

Guy Bukasa yatoje umukino w’umunsi wa gatanu wa Shampiyona y’amakipe umunani ahataniye igikombe, aho Rayon Sports yatsinzwe na APR FC igitego 1-0 kuri uyu wa Gatatu.

Nyuma yo gutsindwa na APR FC,umutoza Mukuru wa Rayon Sports, Guy Bukasa, yasezeye abakinnyi ababwira ko adashoboye gukomeza guhatiriza

Ntabwo uyu mutoza yigeze asobanurira abakinnyi impamvu asezeye, niba ari ukubera gutsindwa uyu mukino, niba se ari ubushobozi bwe buke butari ku rwego rwa Rayon Sports cyangwa niba abakinnyi baramutengushye.

Gutsindwa na APR FC byashimangiye ko Rayon Sports itazasoreza mu makipe abiri ya mbere azasohokera u Rwanda mu mwaka utaha w’imikino.

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru, isigaje imikino ibiri izahuramo na Rutsiro FC ku wa 19 Kamena n’uwa Espoir FC uzaba ku wa 22 Kamena 2021.

Guy Bukasa yagizwe umutoza wa Rayon Sports muri Nyakanga 2020 ubwo yahabwaga amasezerano y’imyaka ibiri, avuye muri Gasogi United.

Yabaye umutoza wa kabiri uvuye muri Rayon Sports nyuma yo gutsindwa na APR FC mu gihe kitarenze imyaka ibiri gusa.

Undi waherukaga ni umunya-Mexique, Javier Martinez Espinoza, we wirukanywe nyuma y’iminsi itatu atsinzwe na APR FC ibitego 2-0 mu mukino waherukaga guhuza amakipe yombi mu Ukuboza 2019.

Guy Bukasa yagizwe umutoza wa Rayon Sports muri Nyakanga 2020 ubwo yahabwaga amasezerano y’imyaka ibiri

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO