Search

Nyuma yo kumara iminsi akorera ibitaramo mu Rwanda, The ben yakoreye igitaramo gikomeye I Kampala(AMAFOTO)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umuhanzi The Ben wari umaze iminsi akorera ibitaramo bitandukanye hano mu Rwanda nyuma yo kumara imyaka myinshi atahakandagira, afatanyije na Kid Gaju ndetse n’umugandekazi Sheebah Karungi yakoreye igitaramo cyitabirirwe n’abantu benshi mu gihugu cy’ubugande I Kampala.

The Ben yagaragarijwe urukundo rudasanzwe i Kampala

Muri iki gitaramo The Ben yakoreye I kampala, umuhanzi w’umunyarwanda Kid Gaju wakoze indirimbo nyinshi zitandukanye zakunzwe harimo nka Tornado,I do nizindi nyinshi niwe wabanje ku rubyiniro asusurutsa abari bacyitabiriye. Mu zo yaririmbye ubwo yari ari ku rubyiniroharimo iyitwa Gahunda yakoranye na Cindy Sanyu ukomoka mu Bugande.

Sheeba Karungi umuhanzikazi ukomoka hariya muri Uganda ufite indirimbo zikunzwe muri iyi minsi, harimo iyitwa Farmer (remix) yafatanyije n’umuhanzi Ykee Benda yahise akurikiraho ku rubyiniro maze nawe asusurutsa abantu mu ndirimbo ze zitandukanye.

Iki gitaramo cyabereye ahitwa Fusion Auto Spa cyitabiriwe ahanini n’abanyarwanda benshi basanzwe baba muri Uganda ndetse n’abagande nabo barimo.

abafana bambaye imipira yamamaza The Ben bishimiye kubona uyu muhanzi

Nk’uko ariwe wari utegerejwe n’abari bacyitabiriye, the ben akigera ku rubyiniro yakiriwe n’amashyi menshi bigaragara ko yishimiwe cyane maze nawe adatindijemo ahita atangira kuririmbira abari bacyitabiriye.

The Ben bikaba biteganyijwe ko nyuma yo kuva aha mu Bugande azahita akomereza I Bruxelle aho naho azahakorera igitaramo maze akahava akomereza muri Amerika arinaho asanzwe aba.

Yanditswe naRukundo Irene

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.