Nyuma yuko atandukanye n’umukobwa wo mubutariyani bakoze ubukwe, Harmonize ari mumunyenga w’urukundo n’umukobwa wo muri Australia(AMAFOTO)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuhanzi ukomoka muri Tanzania, Harmonize nyuma y’uko yimwe imbabazi n’uwari umugore we, Sarah batandukanye bamaze gukora ubukwe, yagaragaje umukunzi we mushya ukomoka muri Australia aho bari bagiranye ibihe byiza bagiye kureba umukino w’ikipe ya Dallas Mavericks muri Amerika ikina muri NBA.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Harmonize yahishuye ko ari mu rukundo rushya, mu butumwa bwe yagize ati “bwa nyuma nabonye umugore w’ubuzima bwanjye.”

Harmonize n’umukunzi we mushya barebanye umukino wa Basket

Uyu muhanzi abinyujije kuri Instagram Stories, yashyizeho amafoto n’amashusho ari kumwe n’uyu mukobwa yihebeye barimo kurebana umukino wa NBA aho ikipe ya Dallas Mavericks yakinaga na Denver Nuggets.

Aha kandi bari kumwe n’umuvangavanzi w’imiziki (Dj) ukomoka muri Kenya ariko uba muri Amerika ari we Dj Poizon Ivy usanzwe ari Dj wa Dallas Mavericks, na we yasangije abamukurikira uduce tudo tw’amashusho bari kumwe ndetse aho yavuze ko aba bombi baberanye.

Dj Poizon Ivy wo muri Kenya usanzwe ari Dj wa Dallas Mavericks, na we yasangije abamukurikira uduce tudo tw’amashusho arikumwe na Harmonize n’umukunzi we aho yavuze ko aba bombi baberanye.

Ibi bibaye nyuma y’uko Harimonize atandukanye n’umutanzaniya Kajala bakundanaga, ndetse akaza no gusaba imbabazi umutaliyanikazi, Sarah ariko uyu mukobwa aherutse gutangaza ko atiteguye gusubirana na we.

Harmonize nyuma y’uko yimwe imbabazi n’uwari umugore we, Sarah batandukanye bamaze gukora ubukwe, yagaragaje umukunzi we mushya ukomoka muri Australia

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO