Nyuma y’ukwezi kumwe bakoze ubukwe, umukinnnyi w’umunyarwanda ukina i Burayi, Djihad Bizimana yagaragaje uburyo ari muburyohe bw’urukundo n’umugore we

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umukinnyi mpuzamahanga Bizimana Djihad uherutse kurushinga n’umugore we Dalda Simbi, yerekanye ifoto bari kumwe bigaragara ko bombi bashimye urugo nubwo bakiri mu kwa buki.

Ubukwe bwe na Dalda Simbi bwabaye tariki ya 15 Gicurasi 2021 nibwo aba bombi bakoze ubukwe bwabereye mu Bubiligi aho uyu mukinnyi akina.

Nyuma y’ukwezi kumwe bakoze ubukwe, umukinnnyi w’umunyarwanda ukina i Burayi, Djihad Bizimana yagaragaje uburyo ari muburyohe bw’urukundo n’umugore we

Uretse ifoto imwe yafashwe na telefoni ndetse n’amashusho mato yafashwe n’abari bitabiriye ubu bukwe, bakabisakaza ku mbuga nkoranymbaga, ku giti cyabo ntabwo bigeze basohora amafoto yaranze ubukwe bwabo nk’ibindi byamamare ngo bayasangize ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Yifashishije Instagram Stories, Bizimana Djihad yasangize abamukurikira imwe muri aya mafoto agaragaza akanyamuneza ari kumwe n’umugore we, bikaba bigaragara ko bari bavuye gusezerana imbere y’amategeko.

Dalida Simbi ni umunyarwandakazi wageze mu Bubiligi akiri muto, akaba yarashakanye na Djihad Bizimana nyuma y’imyaka 3 bakundana.

Bakoze ubukwe ubwo Djihad yakiniraga Waasland Beveren ubu akaba akinira KMSK Deinze nayo yo mu Bubiligi.

Ubwo Djihad yambikaga Simbi impeta, ibyishimo byari byamurenze

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO