Search

Oda Paccy yahishuye ko afite undi musore bakundana bateganya no kuzarushinga

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umuhanzikazi w’umuraperi Uzamberumwana Oda Pacifique wamenyekanye ku izina rya Oda Paccy yatangaje ko ubu afite undi musore bakundana kandi banateganya kubana mu gihe benshi bari bacyibaza ku mubano yagiranye na Lick Lick babyaranye umwana w’umukobwa.

Oda Paccy yavuze ko uyu musore bari murukundo waje kuziba icyuho cya Lick Lick watangiye gukundana n’uyu muhanzi kazi mu mwaka wa 2012, bateganya kuzarushinga mu mwaka uzaza wa 2019.

Lick Lick yakundanye na Oda Paccy ahagana mu mwaka wa 2012 kuko aribwo umwuka w’urukundo rwabo watangiye gututumba ubwo ariwe wamufashaga gutunganya no kumukorera indirimbo ze yakoze muri icyo gihe.

Mu gihe aba bombi bari bafitanye umubano udasanzwe hagati yabo, bidatinze yaje kumutera inda ndetse binaba ingora bahizi hagati yabo kuko Lik Lick yabanje kumwigarama ko ariwe wayimuteye ariko nyuma yaho bishyira yemeye ko ariwe se w’umwana w’umukobwa babyaranye bakamwita Mbabazi Linca.

N’ubwo Lick Lick yaje kwemera umwana yakomeje kujya girana ibibazo na Pacy kugeza n’aho bacyocyorana mu ndirimbo zitandukanye bagiye bahimba.

Oda Paccy yahishuye ko afite umusore bakundana kandi bateganya kuzarushinga

Kuri ibyabo byararangiye icyo bapfana ni umwana w’imyaka 6 babyaranye, ndetse Pacy yatangarije Isango Star ko yamaze kubona undi musore ugiye kumurongora mu bihe bya vuba bitarenze umwaka wa 2019.

Nyuma y’ibizazane byose Oda Paccy yahuye nabyo ubwo yamaraga guterwa inda na Lick Lick ndetse bikanabaviramo kugirana urwango nrukomeye hagati yabo,yatangaje ko umusore barikumwe ubu ariwe uteganya kuzaba umugabo we mu mwaka wa 2019 kuko muri uyu mwaka wa 2018 akiri muri gahunda yo gushaka amafaranga.

Paccy aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise Kana

Pacy Kugeza ubu ni umuhanzikazi ukomeje kubyitwaramo neza abinyujje mu ndirimbo zitandukanye ari kugenda akora dore ko aherutse no gushyira hanze indirimbo nshya yiganjemo urukundo yise Kano nyuma ya No Body yakunzwe n’abatari bake mu mwaka wa 2017.

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *