Search

Ommy Dimpoz yahishuye uruhare The Ben yagize ku ndirimbo ye nshya irimo amagambo y’Ikinyarwanda

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Omary Faraji Nyembo wamamaye mu muziki nka ‘Ommy Dimpoz’ muri iki cyumweru dusoza yashyize hanze indirimbo aririmbamo Ikinyarwanda bitungura benshi. Kuri ubu uyu musore ukomaka muri Tanzania yahishuye ko umuhanzi The Ben ariwe wamufashije kwandika amagambo y’Ikinyarwanda yumvikana muri iyi ndirimbo yise ‘Yanje’.

Ommy Dimpoz na The Ben basanzwe ari inshuti.

Kuwa Gatatu w’iki Cyumweru nibwo Ommy Dimpoz uri mu bahanzi bubashywe muri Tanzania yashyize hanze indirimbo nshya yakoranye na Seyi Shey nawe uri mu bakomeye muri Nigeria, bayita ‘Yanje’.

Iyi ndirimbo yatunguye benshi uhereye ku izina ryayo riri mu Kinyarwanda kugeza ku nyikirizo yayo yumvikanamo amagambo y’Ikinyarwanda.

Ommy Dimpoz yabwiye Bongostar ko yari afite igitekerezo cyo gushyira ikinyarwanda muri iyi ndirimbo ariko adafite uzamufasha kwandika amagambo y’Ikinyarwanda, ubwo umuhanzi w’umunyarwanda The Ben usanzwe ari n’inshuti ye yari muri Tanzania barabonanye maze ayimuririmbiraho ikiri muri studio niko guhita amwandikira amagambo y’umvikanamo.

Ommy Dimpoz uheruka no kuza mu Rwanda aherekeje Alikiba ubwo bari bitabiriye igitaramo cya East African Party, afitanye umubano wihariye na The Ben ndetse hari n’amakuru avuga ko bombi bafite umushinga w’indirimbo bazashyira hanze mu  minsi irimbere.

Ntabwo ari ubwa mbere Ommy Dimpoz yaba yumvikanye aririmba ikinyarwanda dore ko no mu mwaka wa 2016 yashyize hanze indirimbo ayita ‘Ndagushima’.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA Ommy Dimpoz yise ‘Yanje’

 

 

Ivan Heritier

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.