P-Fla ntabwo ari iwawa, gufungwa kwe Nabyakiriye neza kuko amaboko amufite ntabwo ari amaboko amwifuriza ikibi – Mama wa P-FLA

0

Hashize igihe hacicikana amakuru avugako, umuhanzi munjyana ya hip hop, Hakizimana Umurerwa Amani uzwi ku mazina ya P-Fla yaba yaroherejwe kugororerwa mu giko ngorora muco Iwawa, ariko aya makuru nyina umubyara yayahakanye ndetse yemeza ko umusore we akiri munzego zishinzwe umutekano mu mujyi wa Kigali ndetse ahamyako ifungwa ry’uyu musore yaryakiriye neza kuko amaboko amufite atamwifuriza ikibi.

Umuraperi P-Fla amze iminsi mu maboko y'inzego z'umutekano bivugwa ko azira gukoresha ibiyobyabwenge
Umuraperi P-Fla amze iminsi mu maboko y’inzego z’umutekano bivugwa ko azira gukoresha ibiyobyabwenge

Bivugwa ko P Fla amaze igihe kinini mu maboko ya Polisi azira gukoresha ikiyobyabwenge cya Mugo nyuma akaza kujyanywa kugororerwa Iwawa giherereye mu kiyaga cya Kivu

Nzamukosha Hadidja umubyeyi wa P Fla, yabwiye Radio Isango Star ko umwana we atari IWawa ahubwo ko akiri mu maboko yabashinzwe umutekano hano mu Rwanda.

Yagize ati ” P Fla ntabwo ari iwawa.” Yabajijwe uko yakiriye itabwa muri yombi ry’umwana we ushinjwa gukoresha ikiyobyabwenge cya Mugo.

Ati ” Nabyakiriye neza kuko amaboko amufite ntabwo ari amaboko amwifuriza ikibi.”

Umunyamakuru yasabye Mama wa P Fla kugira ubutumwa aha urubyiruko nyuma yo kumva ko umwana we abikoresha. ’urubyiruko rukwiye kwitonda rukamenya ko atari byiza nk’uko izina ribivuga, nyine biyobya ubwenge.”

 

Yabajijwe aho yifuza ko umwana we yaba ari. Aha yasabwaga guhitamo aho yakwishimira umwana we yagororerwa.Ati “Ari i wawa, ari muri gereza, muri Polisi; icyo nifuza n’uko umwana wanjye yakira.”

Mbere y’iminsi mikuru nibwo amakuru y’ifungwa rya P fla yatangiye gucicikana, icyo gihe byavugwa ko umuhanzi P Fla afunze azira gukoresha ikiyobyabwenge cya Mugo ndetse hanze hajya n’ amashusho yerekanaga uyu muhanzi ari kunywa iki kiyobyabwenge ntacyo yikanga.

P Fla akimara gutabwa muri yombi na polisi yafungiwe kuri gereza ya Nyamirambo mu gihe iperereza ku cyaha aregwa ryari rikomeje.

umuraperi-p-fla

Uyu muhanzi azwi mu ndirimbo nka “Gasopo Dogg”, “Ghetto”, “Akabindi k’umurozi” yakunze kuvugwaho gukoresha ibiyobyabwenge cyane no gufungwa bya hato na hato biturutse kuri ibi cyangwa ingaruka zabyo.

Hakizimana Murerwa Amani wamamaye mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda ku kazina ka P FLA, ni umuhanzi wazamukiye mu itsinda yahoze abarizwamo rya Tough Gangz.

Uyu mugabo ni mwene André Bumaya wigeze kuba Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga mu Rwanda, naho nyina ni Nzamukosha Hadidja,; umunyamakuru wamenyekanye cyane kuri Radio Rwanda.

25,788 total views, 22 views today

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU