Papa Cyangwe yanditse amateka bwambere aririmbiye abakunzi b’umuziki we muri Kigali Arena yaje aherekejwe na Kadafi(AMAFOTO)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuraperi Abijuru King Lewis wamamaye mu muziki nka Papa Cyangwe. Yanditse amateka kuko ni ubwa mbere aririmbiye imbere y’abakunzi b’umuziki by’umwihariko muri Kigali Arena.

Yaririmbye indirimbo ze zamenyekanye zirimo “Kuntsutsu” yakoranye n’Umurundi Olegue.

Papa Cyangwe yarikumwe na Kadafi kurubyiniro

Mbere yo kuririmba indirimbo ye “Sana’’ yavuze ko ayituye abantu bose bakundana.

Mu gihe yaririmbaga, hari abafana berekaga uyu muhanzi ko bamushyigikiye ndetse bagendanaga na we baririmba amwe mu magambo agize indirimbo ze.

Papa Cyangwe yasoje kuririmba agaragarizwa urukundo ndetse we na mugenzi we bafatanyaga kuririmba bahise bikuramo imyambaro yo hejuru basigara bambaye ubusa mu gatuza.

Mbere yo kuririmba indirimbo ye “Sana”, yabajije abafana be niba ‘‘muri tayari?”

Yageze ku rubyiniro aherekejwe na Kadaffi Pro, umuhanga mu gufata amafoto basanzwe babana mu nzu ya Rocky Entertainment ya Rocky Kirabiranya umaze kwandika izina mu gusobanura filime, azishyira mu Kinyarwanda.

Abakobwa bafashaga Papa Cyangwe kuririmba
Yabazaga abafana niba bari kujyana

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO