Search

Papa wa Diamondo mugahinda kenshi kubera urwango afitiwe n’umuhungu we yibyariye

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umubyeyi ubyara umuhanzi Diamond Platnumz, Abdul Juma akomeje gutangaza amagambo arimo amaganya ndetse yuzuye akababaro kubera urwango avugako afitiwe n’umuhungu we yibyariye.

Uyu mugabo Abdul Juma hashize imyaka igera kuri 15 atandukanye n’umugore we ariwe Nyina wa Diamond, kuva batandukana, yaba uyu mugore abana yabyaranye n’uyu mugabo harimo, Diamond Platnumz, Esma Planumz na Queen Darleen bose ntibifuza guhura na Se cyangwa kugira icyo bamumarira.

Umuhanzi Diamond Platnumz ntamubano yifuza kugirana na Se umubyara

Diamond umaze kuba icyamamare mu muziki wo muri Afurika ndetse akaba ari n’umwe mubahanzi binjiza agatubutse muri Tanzania, kubwe avuga ko ntamubano na muto yifuza kuba yagirana na Se wamubyaye kuko ngo yabataye bakiri bato Nyina akaba ariwe ubaruhana mu myaka irenga Cumi n’itanu ishize.

Abdul Juma, Se wa Diamond avugako adashimishwa nagato n’uburyo afatwa n’abana be yibyariye, uyu mugabo avugako naramuka apfuye Diamond ataramwegera ngo babashe kuba bakwiyunga atifuza no kuba yagera no kugituro cye.

Mu minsi ishize, umuhanzi Diamond yashyize kurukuta rwe rwa instagram, ifoto, iyofoto niyo yongeye kubyutsa urunturuntu mu mubano w’uyu mwana na Se, bitewe n’abafana uburyo bibasiriye uyu muhanzi bamubwira ko ibyo akorera Se wa mubyaye atari byiza, kuko atonesha Nyina akanga Se. Iyi foto igaragaza Diamond akiri muto yicaye hagati ya Nyina na Se

Ifoto igaragaza Diamond akiri muto yicaranye na Se na Nyina

Se wa Diamond abazwa kuby’iyi foto nawe yavuzeko yayibonye ariko yanga kugirabyinshi ayitangazaho aho yagize ati “Narayibonye iyo foto, numvise muri njye ari nk’ibisanzwe, nabonye ari nziza. Nta kibazo na kimwe ifite, ndi umubyeyi wa Diamond nubwo byagenda bite nzi neza ko kugeza uyu munsi anyanga. Ubu aracyambona mfite ubuzima ariko nzi neza ko azahura n’ibibazo umunsi nzapfa.” amagambo ya Abdul Juma.

Kuri ubu umuhanzi Diamond Platnumz ameze neza hamwe n’umuryango we, bashiki be babiri yabashakiye imirimo ni abacuruzi bakomeye muri Tanzania hamwe na Nyina yamushingiye iduka rikomeye muri iki gihugu naho Se yirirwa yicira isazi mu maso ataka ubukene buri munsi, atakambira Diamond ariko uyu musore avugako atifuza kumwumva.

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.