Papa wa Miss Mutesi Aurore yashyinguwe muri USA

Kuri uyu wa 28 Kanama 2019 nibwo Ladislas Kayibanda umubyeyi wa Miss Mutesi Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda 201, yashyinguwe mu cyubahiro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu muhango wabereye mu Mujyi wa Portaland, witabirwa n’abanyarwanda batuyeyo n’inshuti zabo. Ladislas Kayibanda yitabye Imana tariki 18 Kanama 2019 azize uburwayi yari amaranye igihe.

Ni umubyeyi wa Kayibanda Mutesi Aurore na Hirwa Henry wari umuririmbyi mu itsinda rya KGB nawe witabye Imana.

Aurore n’abavandimwe be basigaranye n’umubyeyi wabo umwe (mama) nawe babana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mutesi Aurore n’abo mu muryango we mu gusezera umubyeyi wabo.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE