Search

Pasiteri yaguwe gitumo ari gusambanyiriza umukristu mugihuru(Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Ntibisanzwe – Umukozi w’Imana wo mugihugu cya Zimbabwe, Pastor Joseph Ponda yaguwe gitumo arigusambanya umwe mubakristu abereye umushumba mu itorero AFM.
Uyu mugabo usanzwe azwi nk’umukozi w’Imana ukora ibitangaza, yaguweho n’abagenzi bihitiraga basanga ari hejuru y’umugore w’abandi usanzwe asengera mu idini ayobora, uyu mugabo akimara gufatwa yakubiswe iz’akabwana akizwa n’abagenzi.

Uyu mugabo w’umupasiteri yafashwe asambanya umugore wabandi

Umwe mu babonye iryo shyano, yagize ati “Nabonye pasiteri ajyanye n’umugore, si bwo bwa mbere bari babonwe bari kumwe mu modoka, umugore yarabyaye ariko nta mugabo agira atuye i Dzivarasekwa, njyewe ntabwo nakekaga ko haba hari ikihishe inyuma yabo kugeza ubwo mboneye video. Nagize amahirwe yo kumubona neza nyuma yaho ibyo bibaye, ababaye cyane mu buryo budasanzwe”.
 
Pasiteri Ponda wakubiswe akagirwa intere ntabwo yigeze ahakana cyangwa ngo yemere icyaha ashinjwa cy’ubusambanyi. Ati “Mfite byinshi navuga ku byabaye, ntabwo nabivugira kuri telephone (yabazwaga amakuru kuri telefoni) ndaba mbohotse mu masaha abiri.

Abantu bakimara kubabona bahise biruka kibuno mp’amaguru

 
Si ubwa mbere mu gihugu cya Zimbabwe havuzwe inkuru z’abapasiteri bafatiwe mu Makosa ajyanye n’ubushurashuzi cyangwa se gushaka kurya imitsi abakiristo n’ubuhanuzi bw’ibinyoma. Mu mwaka wa 2016 umupasiteri witwa Tito Wats wagurishaga amatike ku madolari 500 abwira abakiristo ko ari ayo kujya mu ijuru yarafashwe arafungwa.

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.