Pastor Bugembe w’imyaka 37 uri mubakunzwe muri Uganda ngo arambiwe abamubaza impamvu adashaka umugore, yarambagije mu itorero rye abura umukobwa numwe baberanye

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Pasiteri Wilson Bugembe ni umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, akaba n’umuvugabutumwa uyobora urusengero rwa Light the World Ministries, mu mujyi wa Kampala muri Uganda.

Uyu mugabo w’imyaka 37 y’amavuko aracyari ingaragu ndetse ahamyako yabuze umukobwa uhuza n’umutima we mubasengera mu itorero rye.

Pastor Bugembe ni umwe mubavugabutumwa bakunzwe muri Uganda

Bugembe avugako arambiwe abantu bamubaza igihe azashakira umugore kuko ngo Imana itaramuhuza nuzamubera Nyina w’abana.

Bugembe ni umwe mubavugabutumwa bamaze kwamamara cyane muri Uganda, afite itorero rinini risengerwamo abantu benshi biganjemo ab’Ibyamamare mu mujyi wa Kampala.

Ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko, Bugembe yabajijwe kuby’umukunzi we ndetse n’igihe abona azashakira umugore umufasha gukomeza neza umurimo w’Imana afite umuryango, uyu mugabo yasubijeko arambiwe ibibazo by’abamubaza igihe azashakira umugore.

Bugembe yagize ati “Kubona umugore mubana natabwo ari ikintu cyoroshye kuko no mu itorero ryanjye naramubuze, ndambiwe abambaza igihe nzashakira umugore, ariko kubera igitutu cy’abantu ngiye kumushaka”

Urusengero rwa Bugembe rusengerwamo cyane n’abantu b’ibyamamare muri Uganda, hano yasomeraga ijambo ry’Imana umuhanzi Weasel nyuma y’amateraniro yo kucyumweru

Uyu mu pasiteri avugako iby’inkundo bitoroshye muri iki gihe kuko ngo afite umukobwa bigeze gukundanaho imyaka 3 batandukana atazi icyo bapfuye kuko ngo uwo mukunzi we bajya nogutandukana ntiyigeze abimunyesha we ngo yashidutse umukobwa agiye kubana nundi mugabo.

Bugembe, biravugwako ubu ari murukundo n’umugore w’umuzungu uba muri Canada akaba ari nawe bitegura kuba babana nk’umugore n’umugabo nubwo uyu mu pasiteri ntacyo aratangaza kuri aya makuru ari kuvugwa cyane mubinyamakuru byo muri Uganda.

Bugembe asomera umunyamideli Judith ijambo ry’Imana
Bugembe n’umuhanzikazi Lydia Jazmine, basoma ijambo ry’Imana
Bugembe n’umuhanzikazi Sheebah

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO