Search

Patoranking na Ismael Lo nibo bazaririmba ku munsi wambere wa Kigali Up Music festival, Alpha Blondy aririmbe ku munsi wanyuma

IBM Radio Listen Live

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Patoranking nyuma yuko byemejwe ko azitabira Kigali Up Music Festival ya 7, we na Ismael Lo wo muri Senegal nibo bazaririmba ku munsi wambere w’iri serukiramuco  naho icyamamare mu njyana ya Reggae muri Africa Alpha Blondy aririmbe ku munsi wanyuma nkuko byatangajwe n’umuyobozi wa Kigali Up Music.

Patoranking na Ismael Lo nibo bazaririmba ku munsi wo gutangiza Kigali Up.

Mu mpera z’iki cyumweru kuva ku itariki ya 19 kugeza kuya 20 Kanama 2017 nibwo mu mujyi wa Kigali hateganyijwe kuzabera iserukiramuco mpuzamahanga rya Kigali Up Music Festival, rikazaririmbamo abahanzi batandukanye b’ibyamamare ku Mugabe wa Africa.

Might Popo umuyobozi mukuru wa Kigali Up Music Festival, Nyuma yo kwemeza ko Patoranking nawe ari mu bazaririmba muri iri serukiramuco ry’umuziki, yanatangaje ko uyu musore hamwe na Ismael Lo n’abandi batandukanye aribo bazaririmba ku munsi wo gutangiza iri serukiramuco.

Yagize ati Nibyo, Patoranking twamaze kuvugana na we, agomba kuza muri Kigali Up… We azaririmba ku munsi wa mbere, kandi azaririmba kare rwose, azaririmbana na Ismaël Lô hanyuma Alpha Blondy azaririmbe ku itariki 20 Kanama.”

Iriserukiramuco rizaba riba ku nshuro yaryo ya 7, rizabera Kicukiro muri IPRC kuya 19-20 Kanama 2017.

Icyamamare mu njyana ya Reagge muri Africa, Alpha Blondy azaririmba ku munsi wo gusoza Kigali Up.

Mu bandi bahanzi mpuzamahanga bazaririmba muri Kigali Up harimo itsinda rya Quantum Split rikora injyana ya Rock&Soul, umucuranzi wa gitari Manou Gallo wo muri Côte d’Ivoire ndetse n’itsinda rikomeye ryo muri RDC ryitwa Nkento Bakaji.

Abahanzi bo mu Rwanda bazaririmbamo ni King James, Riderman, Young Grace, Strong Voice, Gaby Kamanzi, Israel Mbonyi, Gakondo Group n’abandi batandukanye.

 

 

Ivan Heritier

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *