Patrick Nyamitari yazinutswe kuririmba indirimbo zihimbaza Imana kuko atigeze abona ubwisanzure yifuzaga murusengero

Umuhanzi Patrick Nyamitari wamenyekanye cyane aririmba indirimbo z’Imana akaza guhindura akaririmba izisanzwe, yavuze ko yabitewe n’uko mu rusengero yumvaga hadatuma yisanzura uko bikwiye kandi ari umuhanzi urenze.

Avuga ko agiye kujya aririmba indirimbo zitari izo mu rusengero, gusa abantu benshi cyane cyane abo mu rusengero babifashe nko guta umurongo kandi ari amafuti.

Umuhanzi Patrick Nyamitari wamenyekanye cyane aririmba indirimbo z’Imana

Nyamitari we avuga ko abantu bagakwiye kwemera impinduka, ati “Nk’uko ushobora kubona umuntu avuye mu kazi kamwe akajya mu kandi kamuhemba menshi ntihagire ubona ko bidasanzwe, ni ko nanjye navuye mu ndirimbo zo mu rusengero gusa nkaguka nkajya no hanze”.

Mu rusengero Nyamitari avuga ko hamufungaga hamubuza kugera ku bantu benshi no kuririmba ibyo ashaka.

Ati “Buriya hari ibintu byinshi ntabashaga kuririmba, hari n’abantu ntari bugereho kuko nari meze nk’uboshye ariko nanone bitavuze ko uyu munsi ntakora indirimbo nshima Imana cyangwa se ikindi”.

Nyuma yo kuva mu ndirimbo zo mu rusengero, Nyamitari yasohoye indirimbo nyinshi zivuga urukundo rw’umukobwa, ubuzima n’ibindi. Kuri ubu afite iyitwa ‘Umwiza’ aherutse gusohora.

Nyamitari we avuga ko abantu bagakwiye kwemera impinduka

Mu bahanzi bafite amajwi meza Nyamitari akenshi azamo, kuri we akavuga ko umuhanzi mwiza ari ufite umwihariko utuma abantu bamutandukanya n’abandi byoroshye, kandi akaba afite uburyo bw’imyandikire butandukanye.

Ati “Wa muntu uzumva ijwi rye ugahita umenya ngo ni runaka cyangwa se uburyo bwe bwo kwandika bikagukurura”.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE