Perezida John Magufuli yagaragaye asuhuzanya akoresheje ikirenge mukwirinda ko Coronavirus yagera muri Tanzania

Perezida wa Repubulika yunze ubumwe ya Tanzaniya John Pombe Magufuri yagaragaye asuhuzanya n’umunyapolitiki w’inararibonye uri mu ishyaka rya ACT, Maalim Seif Sharif Hamad nyuma gato yo gusoza ibiganiro mu murwa mukuru Dar es Salaam.

Ibiro by’umukuru w’igihugu muri Tanzania byatangaje ifoto ya Perezida John Magufuli asuhuzanya akoresheje ikirenge n’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi Maalim Seif Sharif Hamad.

Perezida John Magufuli asuhuzanya akoresheje ikirenge n’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi Maalim Seif Sharif Hamad.

Bijyanye n’ingamba nshya za minisiteri y’ubuzima muri icyo gihugu zo kurinda ikwirakwira rya coronavirus.

Iyo virusi yatangiriye mu Bushinwa – aho yatangajwe mu kwezi kwa mbere mu mujyi wa Wuhan uri rwagati mu gihugu – imaze kwica abantu barenga 3,000 ku isi.

Benshi mu bo yishe ni abo mu Bushinwa, ariko ku munsi w’ejo habonetse abayanduye bashya bo hanze y’Ubushinwa bakubye inshuro icyenda ab’imbere mu Bushinwa kuri uwo munsi.

Leta z’ibihugu byo ku isi, zirimo Tanzania n’u Rwanda, zagiriye inama abaturage kwirinda guhoberana, gusomana no gusuhuzanya n’ikiganza, mu kwirinda ikwirakwira ry’iyo virusi.

Nta muntu n’umwe Tanzania yari yatangaza icyekaho kwandura coronavirus ndetse no mubihugu byose bigize East africa ntawe uragaragaraho iki cyorezo.

Misiri, Maroc, Tunisia, Nigeria, Algeria na Sénégal ni byo bihugu byonyine muri Afurika byatangaje abantu banduye coronavirus.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE