Search

Perezida Kabila yakoze ibyo abenshi batatekerezaga ko yakora

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Ishyaka riri ku butegetsi muri Congo Kinshasa ryatangaje umukandida waryo mu matora y’umukuru w’igihugu azaba mu Ukuboza, mugihe abantu benshi bari biteze ko Perezia Kabila azongera kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu muri aya matora.

Emmanuel Ramazani Shadary

Ramazani Shadary w’imyaka 57 wahoze ari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wanayoboye Intara ya Maniema ubu akaba yari umudepite niwe ishyaka ryatanze nk’uwasimbura Kabila ishyaka ryabo ritsinze amatora.

Kuri uyu wa Gatatu taliki 8 Kanama 2018 abanyeCongo n’umuryango mpuzamahanga byari byiteze cyane kumenya niba Perezida Joseph Kabila ishyaka rye ryongera kumutanga nk’umukandida cyangwa bari butangaze undi.

Kabila ubu agiye kuva ku butegetsi yari ariho kuva mu 2001, Itegeko Nshinga rya Congo ntiryamwemereraga manda ya gatatu nyuma yo kurangiza ebyiri yari yemerewe.

Ramazani Chadary kugeza ubu yari umunyamabanga mukuru w’ishyaka PPRD rifatanyije n’irya Perezida Kabila, uyu akazaba ari umukandida w’ihuriro ry’amashyaka ryitwa Front commun pour le Congo (FCC), ihuriro ryashinzwe na Perezida Kabila ku bw’amatora yo mu Ukuboza uyu mwaka.

Hagati aho, umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi Moise Katumbi we yahejejwe hanze ya Congo kuko hashize igihe yarangiwe kwinjira muri Congo avuye aho ari muri Zambia.

Perezida Kabila yemeye kurekura ubutegetsi

Abandi bakandida biteganyijwe ko baziyamamariza kuyobora Congo barimo abazwi cyane; Felix Tshisekedi – umuhungu wa Etienne Tshisekedi. Jean Pierre Bemba wahoze ari Visi Perezida ubu akaba aherutse kurekurwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.

Kuva mu Ukuboza 2016 ubwo manda ya kabiri ya Perezida Kabila yarangiraga, hakurikiyeho imyigaragambyo yagiye igwamo abantu mu gihe Perezida Kabila we yavugaga ko Guverinoma itaritegura neza gukoresha amatora yo kumusimbura.

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.