Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, watangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

Ni rwo ruzinduko rwa mbere yagiriye mu Rwanda kuva mu 2017 yatorerwa kuyobora u Bufaransa ndetse ni n’urwa kabiri Umukuru w’Igihugu w’u Bufaransa agiriye mu Rwanda kuva mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga.

Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron

Saa Tatu z’igitondo ni bwo Macron yari ageze ku Kacyiru muri Village Urugwiro, yakirwa na Perezida Kagame ndetse ahabwa icyubahiro kigenerwa Umukuru w’Igihugu haririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu byombi, “La Marseillaise” y’u Bufaransa na “Rwanda Nziza” y’u Rwanda.

Macron yaherekejwe n’abayobozi batandukanye barimo abo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, abadepite barimo Hervé Berville uvuka i Nyamirambo ariko akaba ari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa ahagarariye Ishyaka rya En Marche! rya Emmanuel Macron.

Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO