Search

Perezida Kim Jong-Un na Donald Trump bahuriye muri Singapore barangiza amakimbirane (Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump na mugenzi we wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-Un babonanye ku nshuro ya mbere bagirana ibiganiro byari bitegerejwe na benshi, bikaba byabereye muri Singapore.

Guhura kwa Perezida Kim Jong-Un na Donald Trump byari bitegerejwe na benshi ku Isi kubera amakimbirane yagiye yumvikana hagati yabo.

Perezida Trump na Kim Jong-Un bahuriye muri Singapore ahitwa Capella Hotel, buri wese yageze muri iki gihugu mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuwa Mbere babanza gutegura kubonana kwabo byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Kamena 2018.

Ibi biganiro byari byitezweho kurangiza amakimbirane amaze igihe hagati y’ibihugu byombi kubera intwaro za kirimbuzi. Byaje kurangira aba bakuru b’ibihugu bemeranyijwe gusiga inyuma amateka abatanya.

Mu ijambo Trump yabwiye abanyamakuru kuri Capella Hotel yahuriyemo na Kim, yatangaje ko ibiganiro byagenze neza kurenza uko buri wese yabitekerezaga.

Muri ibi biganiro Kim Jong-Un yemereye Trump guhagarika umugambi w’intwaro za kirimbuzi akongera kugirirwa icyizere n’amahanga, Trump nawe yemeye ko Amerika ikura intwaro n’ingabo zayo ku mwigimbakirwa wa Korea kandi ikayiha agaciro ndetse ikanayivana mu kato isa niyayishizemo n’Amerika.

Aba bakuru b’ibihugu nyuma yo kuganira n’abanyamakuru bahise bashyira umukono ku masezerano yibyo bagezeho mu biganiro byabo ngo buri umwe asezeranye undi ko iyo ntambwe izakomeza.

Trump na Kim bahisemo guhurira muri Singapore nk’ahantu bombi bumvikanyeho bizeye kuko ntawari wizeye kujya mu gihugu cya mugenzi we. Umutekano wari wakajijwe ku rwego rwo hejuru muri iki gihugu kubera guhura kwaba bagabo.

Imodoka za Perezida Donald Trump zerekeza aho yari agiye guhurira na mugensi we Kim.

Kim Jong-Un yageze muri Singapore n’indege ya Air China.

Minisitiri w’Ububanyinamahnga wa Singapore, Vivian Balakrishnan afata selfie na Perezida Kim Jong-Un ubwo yari yageze muri Singapore ari gutemberezwa.

Abasore bashinzwe umutekano wa Perezida Kim berekeza aho yagombaga guhgurira na Trump.

Kim na Trump baramukanya ku nshuro yabo yambere.

Aba bakuru b’ibihugu babanje kugirana ibiganiro ari babiri gusa.

Bongeye kuganira buri wese ari kumwe n’abamuherekeje.

Bashyira umukono ku masezerano y’ibyo bumvikanye.

Trump yerekana imikino bashyize ku masezerano yagiranye na mugenzi we Kim.

Nyuma yo gusinya nuko bagiye.

Ibi bigairo bikirangira Perezida Kim yahise ataha anitwaye.

 

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *