Perezida Magufuri uheruka kuvugako iyo abazungu baba bafite ubushobozi bwo gukora urukingo rwa Korona bari kuba barabanje gukora urwa Sida, Igituntu, Malaria na Kanseri, yibasiriwe n’abanyapoliki bavugako ashaka gushyira igihugu mukaga.

Bamwe mu banyapolitike batavuga rumwe na Perezida Magufuli wa Tanzania bagize icyo bavuga ku ijambo ry’imbwirwaruhame aherutse kuvuga arwanya inkingo za Covid-19, aho yavuze ko zidashobora gukingira icyorezo, ahubwo ngo ari mbi cyane k ubuzima bw’abantu.

Muri iyo mbwirwaruhame ye yo ku wa Gatatu w’iki cyumweru, Perezida Magufuli yumvikanye ahinyura igitekerezo cya guhunda ya ‘guma mu rugo’ mu rwego rwo kugabanya ikwirakwira rw’ubwandu bwa Covid-19,ko ntacyo bimaze ndetse ko n’inkingo za Covid-19 zitashobora kuyikingira.

Bamwe mu banyapolitike batavuga rumwe na Perezida Magufuli wa Tanzania bagize icyo bavuga ku ijambo ry’imbwirwaruhame aherutse kuvuga arwanya inkingo za Covid-19

Perezida Magufuli yavuze ko Abatanzania bagiye hanze mu mahanga, bakavayo bikingije ari bo bagaruye Coronavirus muri icyo gihugu,ariko yongeye gushimangira ko gusenga byonyine ari byo bishobora kurinda abantu.

Yagize ati,”Abantu bagombye kwitonda,kuko izo nkingo zishobora guteza ibibazo(dangerous)”.

Perezida Magufuli yavuze ko iyo Abazungu baba bafite ubushobozi bwo kuvumbura urukingo rwa Covid-19 koko, ubu ngo bari kuba baramaze no gukora urukingo rwa SIDA,Igituntu,Malaria na Kanseri.

Bamwe mu Banyapolitike batavuga rumwe na Leta ya Magufuli banenzwe bikomeye ayo magabo ye,bavuga ko atari amagambo yakavuzwe n’umunyapolitiki kandi ko ari amagambo atanga ubutumba butaboneye ku batuye isi.

Uwitwa Zitto Kabwe,wahoze mu nteko ishinga amategeko ya Tanzania,ubu akaba ari umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Magufuli ryitwa”Alliance for Change and Transparency”, yagize ati,”Ubu Afurika irimo kunyura mu bihe bikomeye kubera kutabona inkingo zihagije,ariko wajya kumva, ukumva Perezida w’igihugu cya kabiri mu bukungu muri Afurika y’Uburasirazuba, avuga ko inkingo ziteje ikibazo.Iki ni ikibazo gikomeye, kandi sinzi urwego imvugo nk’iyo y’umukuru w’igihugu ishobora ishobora kuzageraho iyobya abantu”.

Ikinyamakuru ‘Citizen digital’ kivuga ko Tanzania yahagaritse ibyo gutangaza imibare ijyanye na Covid-19 ya buri munsi muri Gicurasi 2020, abagera kuri 509 bamaze kwandura icyo cyorezo mu gihe cyari kimaze guhitana abagera kuri 21.Mu guhagarika itangazwa ry’iyo mibare ku buryo buhoraho nk’ukobigenda mu bindi bihugu,Magufuli ngo yavuze ko nta mpamvu yo gukomeza gutanga izo raporo z’abanduye cyangwa se no gufata ingamba zo kwirinda icyorezo kandi Imana yarakirinze Tanzania.

Uhereye ubwo,abaharanira uburenganzira bwa muntu muri Tanzania ndetse n’abanenga ubutegetsi bwa Magufuli babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bakomeje gusaba ko imibare ijyanye na Covid-19 muri icyo gihugu yatangazwa.

Uwitwa Kumbusho Dawson,ni umwe mu baharanira uburengenzira bwa muntu, binyuze mu Miryango witwa ‘Change Tanzania Organization’ akaba avuga ko nubwo babisabye kenshi ariko ngo ntacyo Guverinoma yigeze ikora na kimwe mu bijyanye no kwirinda icyorezo cya Covid-19, ariko ko abantu bagombye kwirinda bakurikije inama z’Ishami ry’Umuryango w’Abibyumye ryita ku buzima.

Yavuze ko abantu bagombye kwambara udupfukamunwa,bagakaraba intoki kenshi, kugira ngo birinde, barinde n’abandi.

Dr.Matshidiso Moeti,Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ‘WHO’ mu Karere,abinyujije ku rubuga rwa ‘Twitter’ kuri uyu wa kane tariki 29 Mutarama 2021, yasabye Abatanzania kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda.Yavuze ko Siyansi yagaragaje ko izo nkingo za Covid-19 zikora neza, ndetse asaba Tanzania kuba yategura ubukangurambaga bujyanye n’ikingira rya Covid-19.

Kwakira ubutumwa bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita k ubuzima,buza butandukanye n’ubwa Perezida Magufuli,byateye abaturage bamwe urujijo, nk’uko bivugwa n’uwitwa Mselle Dorcas.

Mselle yavuze ko nibura mu minsi ya mbere icyorezo kikigera mu gihugu,abaturage bahabwaga amabwiriza y’icyo bakora,ndetse n’amashuri arafungwa.Ariko ubu nk’uko Mselle abivuga,abantu nibo bakora icyo bashatse,niba bambara udupfukamunwa cyangwa bakatureka, niba bakaraba intoki cyangwa batazikaraba,mbese ubona nta bwiriza ry’ubuyobozi na rimwe rihari mu bijyanye no kwirinda.

Mselle avuga ko uko ibintu bimeze ubu aho mu gihugu cye, biteje urujijo ku buryo Abatanzania batazi intera ikibazo kiriho.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE