Perezida Museveni yavuzeko ibikorwa byose muri Uganda bigiye gufungurwa ngo yaba uwakingiwe COVID-19 cyangwa utarakingiwe uzayandura azabyimenyera.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Perezida Yoweli Kaguta Museveni yatangaje ko muri Mutarama 2022, ibikorwa byose mu gihugu bizafungurwa, byaba ibisaba ko abantu baba bikingije cyangwa se batarikingije.

Yabigarutseho mu ijambo yaraye agejeje ku baturage b’igihugu cye ku mugoroba wo ku wa Kane. Yavuze ko ubwo ibikorwa bizaba bifunguye, buri muturage afite inshingano zo kwirinda, nihagira ikintu kitagenda neza, ko buri wese ku giti cye akwiriye kwibyirengera.

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni.

Ati “Nihagira ikigenda nabi, buri wese biramureba.”

Mu bikorwa bizafungurwa muri Mutarama, harimo amashuri yari amaze igihe afunze n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi.

Uganda irateganya ko mu Ukuboza 2021, izaba imaze gukingira abaturage bangana na miliyoni 12 muri miliyoni 45 ziyituye.

Covid-19 imaze guhitana abantu 3.209 muri iki gihugu mu gihe abanduye bo ari 125.920.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO