Perezida Museveni yishimiye guhura na Akon warikumwe n’umugore we ababwirako Uganda aricyogihugu cyonyine ku isi ushobora gucururizamo ukunguka ntawe uguhagaze hejuru(Amafoto)

Kuri uyu wa gatanu, Perezida Museveni yavuze ko yishimiye kwishimana n’umuhanzi w’icyamamare muri Amerika Aliaune Damala Badara Thiam uzwi ku izina rya Akon n’umugore we Rozina Negusei bamusuye na Madamu wa Perezida mu rugo rwabo i Rwakitura.

Perezida Museveni yatangajeko Akon n’umugore we baje muri Uganda kugirango barebe amahirwe ahari mubijyanye n’ubucuruzi munzego zitandukanye harimo ibikomoka kungufu z’amashanyarazi n’ubukerarugendo.

Perezida Museveni yatangajeko Akon n’umugore we baje muri Uganda kugirango barebe amahirwe ahari mubijyanye n’ubucuruzi

Ati: “Akon n’umugore we, baje muri Uganda gushakisha amahirwe mu bucuruzi mu nzego zitandukanye nk’ingufu, ubukerarugendo, ndetse no guteza imbere ibikorwa remezo. Nishimiye kugira uruhare mu biganiro nk’ibi bizamura abaturage bacu ndetse na Afurika muri rusange. ”Perezida Museveni, ufite imyaka 76.

Ku wa gatanu mu gitondo, nibwo Akon yageze muri Uganda kureba uko yahashora imari mubucuruzi. Ibi bikurikira uruzinduko ruherutse gukorwa n’umugore we, Madamu Rozina Negusir muri Mutarama uyu mwaka.

Akon n’umugore we Rozina Negusei

Mu ruzinduko rwe, Akon yahuye na Perezida Museveni kugira ngo baganire ku mahirwe atandukanye y’ishoramari mu nzego zitandukanye z’ingufu, ubukerarugendo, iterambere ry’ibikorwa remezo, n’ibindi, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga.

Ati: “Mama Janet Museveni nanjye twabwiye Akon n’umugore we ko Uganda ariho hantu heza h’ubukerarugendo, hazwi kubera ibihe byiza, urebye ko turi kuri Ekwateri ariko dufite ubutumburuke. Ibi birihariye! Hariho ahandi hantu habiri gusa impano nyinshi ”, perezida.

Umuhanzi ‘Akon azasura kandi ahantu nyaburanga ndetse n’ibigo by’amadini mu gihe azaba muri Uganda.

Mu ruzinduko rwe, Akon yahuye na Perezida Museveni kugira ngo baganire ku mahirwe atandukanye y’ishoramari

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE