Perezida Paul Kagame, yakiriye Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, basura ikorwaremezo byangirijwe n’imitingito(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku mupaka munini wa La Corniche uhuza Goma na Gisenyi.

Ahagana hafi saa munani z’amanywa yo kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021 nibwo abakuru b’igihugu byombi bahuriye ku mupaka uhuza Goma na Gisenyi bakomeza mu Rwanda gusura ibikorwa remezo byangijwe n’imitingito n’iruka ry’ibirunga.

Perezida Paul Kagame, yakiriye Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, basura ikorwaremezo byangirijwe n’imitingito

Ni uruzinduko rwishimiwe ku mpande zombi, aho biteganyijwe ko nyuma yo gusura ibyangijwe n’imitingito bahura bakaganira.

Uruzinduko rwa Perezida Tshisekedi rurasozwa n’ibiganiro by’abakuru b’igihugu bombi hanyuma bazongere bahure ku wa gatandatu aho biteganyijwe ko Perezida Kagame na we azasura ibikorwa byangijwe n’iruka ry’ibirunga n’imitingito mu mujyi wa Goma no mu nkengero zawo.

Biteganyijwe ko kuri uwo munsi ari bwo abayobozi b’igihugu byombi bazaganira n’itangazamakuru ndetse bashyire umukono ku masezerano y’ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO