Perezida Paul Kagame, yakiriye ikipe ya Patriots BBC nyuma yo kwegukana umwanya wa kane mu mikino ya BAL.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye ikipe ya Patriots BBC nyuma yo kwegukana umwanya wa kane mu mikino ya BAL.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Gicurasi 2021, Perezida Kagame yakiriye ikipe ya Patriots BBC yari ihagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika muri Basketball, umuhango wabereye muri Village Urugwiro.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye ikipe ya Patriots BBC nyuma yo kwegukana umwanya wa kane mu mikino ya BAL.

Perezida Kagame yashimiye Patriots BBC ku bwo gushimisha Abanyarwanda. Yagize ati “Nashakaga kubashimira ku byo mwakoze byose muri BAL. Ndabizi ubu mushobora kuba mutishimye kuko mutatwaye igikombe, ariko ndatekereza ko mwakabaye mufite ishema, mwakabaye mwishima kuko mwatumye abandi bishima”.

Ati “Gutsinda no gutsindwa ni bimwe mu bigize ubuzima, igihe watsinzwe ntugatakaze uko gutsindwa kuko uko gutsindwa kugufasha kwiga. Niba hari ikintu gishimisha ni ugutsinda”.

Perezida Kagame yashimiye Patriots BBC ku bwo gushimisha Abanyarwanda.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko nk’igihugu kigomba gushora mu bikorwa by’imikino, gusa hari uruhare rw’abakinnyi rwo kuba aho bagomba kuba bari. Yanabijeje ko uruhare rwo kubashyigikira bazarubona.

Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, yavuze ko bashimiye uburyo Patriots BBC yitwaye.

Yagize ati “Twishimiye uburyo Patriots BBC yitwaye, kuba yazanye umwanya wa kane mu irushanwa nk’iri. Kwakira irushanwa nk’iri udafitemo ikipe byaba ari igisebo ariko Patriots BBC mwarakoze kuhaba kuko byatumye twerekana urwego rwacu. BAL yabaye umwanya mwiza wo gukora imyitozo kuko abakinnyi bari muri Patriots BBC, benshi bazaba bari mu ikipe y’igihugu, navuga ko babonye umwanya mwiza wo kumenyerana”.

Kapiteni wa Patriots BBC, Mugabe Arstide, yavuze ko bashimishijwe no kwakirwa n’Umukuru w’igihugu.

Yagize ati “Twishimiye ko Umukuru w’ igihugu yatwakiriye, bitwereka ko twakoze neza. Gusa yaduhaye Inama z’uko tuzitwara mu marushanwa ataha kandi twabimwijeje”.

Mugabe yakomeje avuga ko kugira ngo amakipe azaserukira u Rwanda azitware neza bisaba ko amarushanwa y’imbere mu gihugu agomba kuzamurirwa urwego rw’imikinire, haba ku bakinnyi, abatoza ndetse n’abandi bose bategura imikino.

Patriots BBC yabaye iya kane nyuma yo gutsindwa na Petro de Luanda amanota 97 kuri 68, mu gihe Ikipe ya Zamalek ari yo yegukanye igikombe itsinzwe US Monastir ku mukino wa nyuma.

Basketball Africa League yatangiye ku Cyumweru tariki 16 isozwa ku itariki 30 Gicurasi 2021 muri Kigali Arena. U Rwanda ni rwo ruzongera kwakira izindi nshuro ebyiri za BAL zizakurikiraho.

Kapiteni wa Patriots BBC, Mugabe Arstide, yavuze ko bashimishijwe no kwakirwa n’Umukuru w’igihugu.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO