David Luiz myugariro w’ikipe ya Arsenal na Brezil uri mu Rwanda, yakiriwe muri Village Urugwiro agirana ibiganiro na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Ku mugoroba w’uyu wa Kane tariki ya 10 Ukwakira 2019 ni bwo David Luiz wanabaye muri Chelsea, yageze mu Rwanda aho aje muri gahunda ya Visit Rwanda , ubufatanye ikipe ya Arsenal igirana n’u Rwanda biciye mu kigo cy’igihugu cy’itera mbere (RDB).

Biteganyijwe ko David Luiz agomba gusura ahantu nyaburanga harimo na parike y’ibirunga.
Nyuma yo guhura na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, David Luiz yahise afata urugendo ajya mu karere ka Musanze aho agiye kurara kugira ngo ategure neza gahunda yo gusura ingagi kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Ukwakira 2019.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook