Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame yakurikiranye imikino ya ½ ya shampiyona Basketball, imikino iri kubera muri Kigali Arena
Kuri uyu wa Gatanu tariki 23/10/2020, Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame yitabiriye imikino yo gusoza shampiyona ya Basketball ya 2020, ikaba iyi shampiyona kimwe n’indi mikino yari yarahagaze kubera icyorezo cya COVID-19.

Perezida Kagame yitabiriye iyi mikino igeze muri ½, aho by’umwihariko yabanje kureba umukino wahuzaga ikipe ye REG BBC ndetse na APR BBC, umukino warangiye REG itsinze APR BBC amanota 75 kuri 68.
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier na Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Basketball, Mugwiza Désiré, na bo bari mu bakurikiye uyu mukino.

Iri rushanwa ryatangiye ku Cyumweru mu gihe hari hashize iminsi 219 (amezi arindwi n’iminsi itanu), nta mukino cyangwa irushanwa ribera ku butaka bw’u Rwanda kuva tariki ya 14 Werurwe ubwo Minisiteri y’Ubuzima yatangazaga ko habonetse umurwayi wa mbere wa COVID-19.
Ku wa 28 Nzeri nibwo Minisiteri ya Siporo yakomoreye imikino mu Rwanda, ariko buri shyirahamwe ry’umukino risabwa gutanga uburyo rizubahirizamo amabwiriza yo kwirinda COVID-19 mbere yo kwemererwa gusubukura amarushanwa cyangwa gutangira imyitozo ku makipe.
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook