Search

Perezida wa Croatia akomeje kwishimirwa na benshi mu mwambaro wa bikini nuburyo yagaragaje kwishimira intsinzi bidasanzwe mugikombe cy’Isi(Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Kolinda Grabar-Kitarović ni umugore w’imyaka 50 y’amavuko ayobora igihugu cya Croatia gituwe n’abaturage bangana na  4.171, iki gihugu cyaratunguranye cyane mugikombe cy’Isi cya 2018 kirikubera mu Burusiya kuri ubu cyageze ku mukino wa nyuma abo bazahura n’Ubufaransa.

uyu muyobozi yagaragaye ku mukino wahuje Croatia n’ uburusiya aho yagaragaye mu myenda y’ikipe y’igihugu ndetse yishimira buri gitego

Perezida wa Croatia, Kolinda Grabar-Kitarović  ni umwe mubanyacyubahiro batunguranye cye mu mikino y’igikombe cy’Isi, bitewe nuburyo yahoraga hafi y’ikipe y’igihugu cye ndetse imikino hafi ya yose bagiye bakina yabaga ari ku kibuga agafana bigaragarira buri wese ntabyo kwifata nk’umunyacyubahiro.

Uyu mugore hari amafoto n’amashusho atandukanye yagiye amugaragaza atera akanyabugabo abakinnyi b’ikipe y’igihugu ayoboye, hari aho yabasangaga mu rwambariro, akabashimira yaba nyuma y’umukino ndetse na mbere y’umukino, ibi byose byatumye uyu mudamu akurikirwa n’abantu benshi ndetse baranamwishimira.

Kolinda Grabar-Kitarović mu mwambaro wa bikini utamenyerewe kubayobozi bari mu myanya ikomeye

Kolinda Grabar-Kitarović  akunda imyidagaduro cyane mubusanzwe, amafoto ye yambaye Bikini yavugishije imbaga hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga byanatumye afatwa nk’umuyobozi w’igihugu uhize abandi kugira imiterere y’umubiri ukurura igitsina gabo kurusha abandi ku isi.

Mu mwaka ushize ubwo uyu mudamu yabaga Perezida wa kane akanaba ari uwa mbere w’umugore uyoboye Croatia, hari indi foto ye muri bikini ku mucanga yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga maze abantu benshi batangazwa n’uburyo aberwa n’umwambaro wa Bikini.

 

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.