Perezida wa Madagascar yavuzeko bavumbuye umuti wa Coronavirus ndetse batangiye kuwukoresha, OMS irabamagana ivugako ntanzira y’ubusamo ibaho muntambara

Perezida wa Madagascar yamaze gutangazako igihugu cye cyavumbuye umuti wa Coronavirus ndetse baritegura gutangira kuwukoresha naho OMS yo iravugako kugeza ubu ntacyemezako uyu muti ushobora  gukingira cg kuvura iyi ndwara.

Ku wa mbere 20/04/ 2020, Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina yatangarije abaturage b’igihugu cye ko, bavumbuye umuti ushobora gukingira no kuvura virus ya Corona yugarije isi.

Uwo muti wiswe Covid-Organics bavuze ko uzatangwa ku buntu ku bihugu biwukeneye cyane, ku bandi ugurishwe ku giciro gito cyane, amafaranga yose azavamo akazashyikirizwa Ishuri rikuru ry’Ubushakashatsi muri Madagascar, (IMRA), kugira ngo atere inkunga ubundi bushakashatsi.

Perezida wa Madagascar yamaze gutangazako igihugu cye cyavumbuye umuti wa Coronavirus ndetse baritegura gutangira kuwukoresha

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Perezida Rajoelina yagiranye ibiganiro na Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi, washimiye Madagascar, “kubera umuti gakondo uteye imbere wa Covid-Organics.”

Rajoelina yakomeje ati “Afurika ishyize hamwe kandi irimo gushaka ibisubizo bya #COVID19 yifashishije umutungo wayo karemano. Abaturage ba Madagascar bifatanyije n’abavandinmwe bagenzi babo.”

Ni umuti umeze nk’icyayi, yavuze ko utanga ibisubizo mu gihe cy’iminsi irindwi. Ukoze mu giti cya Artemisia gisanzwe gikoreshwa mu gukora umuti uvura malaria. Perezida Rajoelina yavuze ko ugomba no kujya uhabwa abanyeshuri mu rwego rwo kubarinda.

Nubwo Perezida wa Madagascar yatangaje uyu muti kumugaragaro, Umuryango ushinzwe ubuzima bw’abantu ku isi, OMS/WHO, bahakanye uyu muti bavugako ntabushakashatsi bwakoze n’abahanga kuburyo ko bakwemeza ko uyu muti wavura abanduye Covid-19

Ubwo yavugaga kuri Covid-Organics uyu muti wakorewe muri Mdagascar, OMS mu butumwa yoherereje BBC, yavuze ko umuryango mpuzamahanga utigeze usaba “kwivuza imiti iyo ari yo yose … mu rwego rwo gukumira cyangwa kuvura Covid-19”.

COVID-ORGANICS- Uyu muti watangiye gukoreshwa muri Mdagascar

Byongeye gushimangira amagambo yavuzwe n’umuyobozi wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, ko “nta guca iy’ibusamo” mu gushakisha umuti nyawo uvura Coronarvirus.

OMS yongeyeho ko hakomeje amagerageza ku rwego mpuzamahanga yo gushakisha umuti wa Coronavirus.

Porof. Brian Klaas, impuguke kuri Madagascar muri kaminuza ya London, yavuze ko imyifatire ya Perezida Rajoelina ishobora guteza ibibazo abaturage ba Madagascar kuruta ibyiza yabagezaho.

Abashinzwe umutekano nibo batangiye gukwirakwiza uyu muti mugihugu hose

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE