Search

Perezida Abdel Fattah El-Sis wa Misiri yageze mu Rwanda

IBM Radio Listen Live

KANDA HANO UREBE VIDEO

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Kanama 2017 ahagana saa tanu n’iminota mirongo ine n’itanu nibwo Perezida wa Misiri, Abdel Fattah el-Sisi, yageze ku kibuga cy’indege cya Kanombe yakirwa na mugenzi we, Paul Kagame w’u Rwanda.

 

Abdel Fattah El-Sisi w’imyaka 66, niwe Perezida wa mbere wa Misiri usuye u Rwanda, akaba arusuye nyuma yuko yari avuye muri Tanzania.

Nyuma yo kugera i Kigali, yasuye urwibutso rwa Genoside ruri ku Gisozi aho yasize ubutumwa bugira buti “Uyu munsi dufite agahinda kenshi twibuka intwari n’inzirakarengane ziri aha. Turashimangira ko ubuzima bwa muntu ari butagatifu budakwiye guhutazwa.”

Mu bandi banyacyubahiro bari ku kibuga cy’indege barimo: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, hamwe n’abandi baminisitiri barimo uw’Ibikorwaremezo, James Musoni, Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuganga, Jean Philbert Nsengimana.

Amafoto:

 

 

 

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *