Search

Perezida wa Philippines, Rodrigo Duterte akomeje kwibasira Imana yemeza ko ntayo ibaho

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Perezida wa Philippines Rodrigo Duterte umaze iminsi yise Imana igicucu akomeje kwibasira Imana yemeza ko ntayo ibaho kugeza naho yashyizeho intego y’uko uzamugaragariza ibimenyetso byemeza ko iriho,azahita yegura ku mirimoye y’umukuru w’Igihugu.

Ubushize bwambere uyu mugabo yibasira Imana yabanje kuyita igicucu kirema abantu kikabateza n’ibyago, uretse kuba yaratutse Imana yivuye inyuma ntiyazuyaje no gutera utwatsi amateka ya Adam na Eva agaragara muri Bibiliya mu isezerano rya kera.

Ubwo uyu mugabo yamaraga kwita Imana igicucu  ku karubanda, benshi mu batuye igihugu cye higanjemo abakiristo Gatolika babajwe cyane no kwishongora gukabije akomeje kugaragaza harimo no kutubaha Imana.

Perezida Duterte yavuze ko atumva neza uburyo umuntu wese avukana icyaha cy’inkomoko, kugira ngo kimuveho bigasaba ko abatizwa abanje gutanga amafaranga yongeraho ko kubera iyi mpamvu bihita bigaragaza neza ko Imana idafite ubwenge.

Nyuma ya magambo Duterte w’imyaka 73 yatangaje agashegesha imitima ya benshi,kuri uyu wa Gatanu yongeye kunga muryo yavuze avuga ko ntakuzuyaza ateganya kuzahita yegura mu gihe hagize umuntu  umuha ibimenyetso bigaragaza ko Imana ibaho.

Yagize ati “Nkeneye umutangabuhamya umwe uzavuga ati ‘Meya, ba basazi bo mu itorero bantegetse kujya mu ijuru nkavugana n’Imana. Ni ukuri Imana ibaho dore nazanye ifoto turi kumwe.”

Televiziyo yo mu Burusiya, RT, yatangaje ko Duterte yakomeje anenga Kiliziya Gatolika, abaza impamvu yaka abayoboke bayo amafaranga kandi ivuga ko ishinzwe kubafasha.

Nubwo umubare munini w’abihay’Imana ukomeje kunenga imvugo ya Perezida Rodrigo Duterte,umuvugizi we, Hary Roque, yashimangiye ko ibyo shebuja yavuze ari uburenganzira bwe kuvuga ibyo atekereza ku iyobokamana.

Kuri uyu wa Mbere hateguwe inama igomba guhuza Duterte n’abasenyeri ba Kiliziya Gatolika muri icyo gihugu, aho byitezwe ko hazaganirwa kuri ibyo bibazo.

Perezida Duterte akomeje kwibasira Imana no kunenga Abakiristo Gatolika kuko mu mwaka wa 2016 yise Papa Francis amwita ‘Umwana w’indaya’.

Perezida wa Phillipines Rodrigo Duterte yemeye kwegura mu gihe harumweretse ibimenyetso by’uko Imana iriho

Ibi ntibyavuzweho rumwe na benshi kuko hari nabahise batangira kugaragaza ibyifuzo by’uko uyu mugabo yakweguzwa kubera imvugo ye idahwitse yuzuyemo amagambo yo kwishongora no kwirara kuburyo buhambaye.

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.