Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema mu nama yahuje abakuru b’ibihugu muri Amerika yanze kwitabira ikiganiro cyavugaga kuburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina, avugako mubyamujyanye uburenganzira bw’abatinganyi butarimo.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema yatangaje ko ubwo yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, yanze kujya mu biganiro bivuga ku kibazo cy’uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina mu gihugu cye.

Ku wa Kane tariki 30 Nzeri 2021, ubwo yari mu kiganiro kuri televiziyo y’Igihugu, Perezida Hichilema yasabwe kuvuga muri make uko urugendo aherutse kugirira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwagenze.

Perezida Hichilema yavuze Itegeko Nshinga rya Zambia risobanutse neza ku ngingo y’abaryamana bahuje ibitsina.

Perezida Hichilema yahise avuga ko hari ikiganiro yatumiwemo kivuga ku baryamana bahuje ibitsina yanga kucyitabira.

Ati “Ntabwo twagiye hariya kuvuga ku burenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina. Ntabwo aribyo byatujyanye. Iki ni ikintu nshaka ko abantu bumva hatabayeho gushidikanya.”

Perezida Hichilema yavuze Itegeko Nshinga rya Zambia risobanutse neza ku ngingo y’abaryamana bahuje ibitsina.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Zambia bimaze iminsi bidacana uwaka ku bijyanye n’uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina kuko iki gihugu kitabikozwa.

Ibi byarushijeho kuba bibi mu 2019 ubwo Amerika yahamagazaga Ambasaderi wayo muri Zambia, ni nyuma y’uko yanengaga ko iki gihugu cyafunze abaryamana bahuje ibitsina nacyo kikamushinja kwivanga mu miyoborere yacyo.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO